bwiza.com
Ahabanza » Batunguwe no kumva Mufti w’u Rwanda ababwira ubutumwa bohererejwe n’umushumba wa Kiliziya Gatolika
Amakuru Iyobokamana

Batunguwe no kumva Mufti w’u Rwanda ababwira ubutumwa bohererejwe n’umushumba wa Kiliziya Gatolika

????????????????????????????????????

Mu ntangiriro z’igisibo gitagatifu cy’abayisilamu, umuyobozi w’inama ya Papa ishinzwe ibiganiro n’andi madini yashyizweho n’umushumba wa Kiliziya Gatolika ku isi yandikiye ibaruwa imiryango ya kisilamu ku isi ibabwira ko yifatanyije na bo muri iki gisibo.

Ibaruwa y’iyi nama y’i Vaticani  ikubiyemo ubutumwa busaba ubufatanye, koroherana, guha abantu ubwisanzure mu guhitamo, ubwisanzure mu bitekerezo no kubitanga. Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana yayibasomeye mu nyigisho y’isengesho ribanziriza umunsi w’irayidi wabaye ku wa Kabiri tariki ya 4 Kamena 2019.

Igira iti: “Kugira ngo abakristu n’abayisiramu  nk’abavandimwe -dukorere hamwe tugana ku cyiza”.

Mu nyigisho ya none kuri sitade ya Kigali, Mufti w’u Rwanda, Sheikh Salim Hitimana, yashimye iby’ubu butumwa bwa Vaticani busaba ubworoherane no kubana mu mahoro kw’abadahuje ukwemera.

Ni ubwa mbere mu isengesho ry’umunsi nk’uyu w’irayidi i Kigali bari bagarutse ku butumwa bwa Kiliziya Gatolika.

Nyuma y’isengesho, Mufti w’u Rwanda yabwiye BBC ati: “Mu byo navuze harimo ibyo nakuye muri ubu butumwa bwa nyirubutungane Papa bugendereye gusaba amadini atandukanye gufasha isi n’abantu kubona ituze no gusenga Imana batekanye”. 

Mu butumwa bwanditse, Zubel Sebarashi, umuyisiramu witabiriye iri sengesho i Kigali, yavuze ko we yatunguwe no kumva Mufti yigisha ku butumwa bwa Vaticani kuko ari ubwa mbere yari abibonye.

Avuga ati: “Natunguwe, amadini ndabona bashaka kuzayahuza akaba rimwe”.

Musenyeri Antoine Kambanda, umuyobozi wa Kiliziya Gatolika mu Rwanda, avuga ko intambwe Papa Francis yateye yo guhuza amadini akaganira, yafunguye amarembo bituma ubu aya madini ari kunoza umubano.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!