bwiza.com
Ahabanza » Charles Ntakirutinka wafunzwe imyaka 10 n’ imboni ye muri demokarasi mu Rwanda
Featured IBITEKEREZO Politiki

Charles Ntakirutinka wafunzwe imyaka 10 n’ imboni ye muri demokarasi mu Rwanda

Ikiganiro Bwiza.com yagiranye na Charles Ntakirutinka wabaye muri Guverinoma y’ U Rwanda agafunganwa n’ uwari Perezida w’ u Rwanda Pasteur Bizimungu imyaka 10 yatangaje byinshi bimwerekeyeho.

Ntakirutinka avuga ko mu gihe cy’amasezerano ya Arusha yahagarariraga PSD mu biganiro , ari naho yaje guhurira na bamwe mu bantu bari bahagarariye   FPR ndetse anamenya ibitekerezo bari bafite bishingiye ku mpinduramatwara mu Rwanda.

Bwiza.com:   Mu gihe cy’ amashyaka menshi ni iki cyatumye ugire umutima wo kwihara ukanga kwinjira muri MRND kandi yari yaraguhaye umugati?

Charles Ntakirutinka: Iyo umuntu yiyemeje ikintu agomba no kwitegura n’ ingaruka , icyambere cyo ni uko abari bagize Leta ya Habyarimana bari bashyigikiye nyine ubwo buyobozi ntabwo bumvishe ukuntu ntagiye muri MRND.

Bimaze kwemerwa ko amashyaka menshi akora kuko bumvaga ko nanjye ndi umwe mu bafite umwanya ukomeye mu gihugu nka Secretaire Mukuru wa Kaminuza. Ariko byatewe ni uburyo nabonaga politiki y’ igihugu kuko nabonaga icyerekezo cya MRND atari cyiza.

Mu rwego rw’ amashuri aho nakoraga wasangaga baha agaciro ivanguramwoko n’ uturere kandi bidakwiriye, nabyitegereza nkabona biganisha U Rwanda ahantu habi, nk’ umuntu wagize amahirwe yo kwiga kandi wabaye mu gihugu kirimo demokarasi igihe kirere niyemeza ko umusanzu nzatanga ni uwo gukora ku buryo mu gihugu cyanjye habaho ubutegetsi bwita ku baturage ku buryo bugaragara ntihagire umuntu busumbisha uwundi kuko twese igihugu ari icyacu.

Bwiza.com: Ni iki cyatumye muhitamo kwinjira mu ishyaka PSD?

Charles Ntakirutinka: Nyuma rero ubwo maze gufata icyemezo cyo kutajya muri MRND nashatse   ahandi nakorera politiki nkaba PSD , icyo nayikundiye ni uko yari ifite bya bitekerezo ubona biteye imbere bishaka ko abantu bose bareshya ndetse umuntu wese agahabwa agaciro bitewe ni uko akihaye atari uko avuka aha cyangwa aha nabonaga ifite gahunda nziza z’ iterambere n’ imibereho myiza.

Bwiza.com: Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi muri Mata 1994 mwinjiye muri Guverinoma?

Charles Ntakirutinka: Bitewe ni uko nari nyoboye PSD nyuma ya jenoside kuko abari abayobozi bayo nka Nzamurambaho, Gatabazi n’ abandi bari bamaze kwicwa ubwo ni njye wahise nyobora PSD ndetse ubwo bituma njyewe na mugenzi wanjye Rugenera Marc duhagarira ishyaka ryacu muri Guverinoma.

Kuva muri 1994 kugeza 1997, nabanjije gushingwa Minisiteri ya MINITRAP, Kuva muri 1997 kugeza muri 1999 mba Minisitiri wa Transport no gutumanaho, guhera muri Gashyantare kugeza mu Ukwakira 1999 mba Minisitiri w’ imibereho myiza.

Bwiza.com: Ese ni iyihe mpamvu yaje gutuma muva muri Guverinoma ?

Charles Ntakirutinka: Nasezerewe muri Guverinoma binyuze mu guteshwa icyizere cyangwa se gutakarizwa icyezere n’ inteko muri 1999.

Ntawundi murimo nongeye gukora, uretse ko muri 2000 mfatanyije n’ uwahoze ari Perezida wa Repubulika Pasteur Bizimungu twagerageje gushyiraho ishyaka ry’ Ubuyanja ariko biza kugaragara ko ubutegetsi butabyishimiye turanabifungirwa , njye rero namazemo imyaka 10 guhera muri 2002 kugeza muri 2012.

Muri macye rero ,nyuma yaho maze gufungurwa nigiriye mu buzima busanzwe nta bintu bya politiki nkora uretse kubikurikira nk’ abandi banyarwanda bose ubundi nkikorera ibintu ku giti cyanjye kugira ngo mbone imibereho.

Bwiza.com: Nk’ umunyapolitiki waharaniye ko U Rwanda rugendera ku mahame ya Demokrasi, ese ubu waranyuzwe?

Charles Ntakirutinka: Oya! nsanga urugendo rukiri rurerure, biturutse ku marorerwa yabaye mu Rwanda aho abanyarwanda bishe abandi babaziza icyo bitaga ubwoko na nubu hakiri ababyita uko bituma habaho kwishishanya.

Nyuma ya jenoside yakorewe Abatutsi navuga ko nabonye imwe mu ngaruka yabayeho ni uko ibitekerezo byo gushyiraho demokarasi ihamye byacitse intege bituma demokarsi isubira inyuma, nsanga rero bikomeye kugira ngo ishinge imizi kuko, na nubu biragoye kubera iki?

Kugira ngo demokrasi ishinga imizi ni uko abantu bavuga bisanzuye(Liberte d’ opinion ), ibibazo byose abantu bakabivuga birumvikana ko mu gihe hari ibitekerezo bimwe ntacyagenda.

Ugasanga iyo umuntu agerageje kuvuga abatashaka ko ibyo bitekerezo bitera imbere bakamubuza bitwaza ibyabaye kugira ngo bamuce intege aceceke !

Nkamwe abanyamakuru muzi neza demokrasi ishingiye kuri Liberte d’ opinion kandi iyo opinion ikagera ku bantu, ni ukuvuga rero ko mu gihe rero ibitekerezo bimwe aribyo byumvikana gusa biba bigoranye. Ntabwo ndimo gushaka kuvuga ko amakosa twayashyira kuri rukana.

Bwiza.com: Ese uwarekera Abanyarwanda ubwisanzure busesuye kuko badafite Political Maturity ntibyasubiza igihugu mu kangaratete?

Charles Ntakirutinka: Oya! njyewe sintekereza ko ubukure no gusobanukirwa politiki bisaba ubumenyi bwinshi (Intellectual maturity ) kuko maturite politike irigwa udatangiye ntaho wagera, iyo utangiye gushishikariza abantu kumenya aho bagarikira byose biza neza.

Bwiza.com: Nk’ inararibonye kandi ukaba intiti (intellectuel) ubona hakorwa iki kugira ngo demokarasi ishinge imizi , habuze iki? ni gute yagera ku kigero gikwiye ?

Charles Ntakirutinka: Nta kindi ni uko buri muntu mu Rwanda ashobora gutanga igitekerezo ariko hagashyirwaho imipaka ntarengwa ariko abandi ntibatwerere ibyo utavuze ngo bamushinje ibinyoma, byumvikane ko Inteko Nshingamategeko yabigiramo uruhare rukomeye.

Aha ndashaka kuvuga Abasenateri n’ abadepite bagomba kujya babanza kumva abaturage mbere yo gushyiraho amategeko bakayigaho neza (les lois bien formulees atari vagues).

Charles Ntakirutinka ni umuntu ki?

Charles Ntakirutinka, ni umunyarwanda, wavukiye mu Ntara y’ Amajyepfo mu cyahoze ari Prefegitura ya Gikongoro, muri Komine ya Rukondo icyo gihe, ubu ni mu Karere ka Nyanza, mu Murenge wa Nyagisozi.

Yavutse mu 1950, amashuri abanza niho yayize, ayisumbiye ayatangirira mu Iseminari ntoya y’ i Save akomereza i Kansi, mu 1969 yagiye kuyarangiriza muri College Saint Andre, nyuma yaho nibwo yahise ajya mu Bubiligi kwiga amashuri ya kaminuza , aho yize ibyerekeye n’ ubunjeniyeri ahakura impamyabushobozi ya Ingenieur Civil physicien.

Muri 1977 , nibwo yatangiye akazi muri Kaminuza y’ u Rwanda nk’umushakashatsi mu byerekeye ingufu zisubiraho (energie nouvelle et renouvelable).

Yabaye Umunyamabanga Mukuru wa Kaminuza kuva muri 1981-1992, ubwo amashyaka menshi yemererwaga gukora mu Rwanda yavuze ko yanze kujya muri MNRD kuko yabonaga icyerekezo iganishamo igihugu kitari cyiza ahubwo ahitamo gufatanya n’ abandi gushinga PSD.

Charles Ntakirutinka yafunzwe muri Mata 2002 akatirwa muri Kamena 2004, ubwo yakatirwaga igihano cyo gufungwa imyaka 10 azira kwangisha abaturage ubuyobozi no kwifatanya n’ abagizi ba nabi.

Ikiganiro na Charles Ntakirutinka waretse politike nyuma yo gufunganwa n’uwari Perezida Bizimungu igice cyambere

Charles Ntakirutinka yavuze icyo yabwira Perezida baramutse bahuye- Igice kabiri

 

 

 

 

 

 

 

 

Izindi wakunda

2 Ibitekerezo

Detonatis 06/06/2019 12:25 pm at 12:25 pm

Nigute yamufunze kandi bagashingana ishyaka iyi nkuru yanyu nubufu kabisa

Subiza
gatare 10/06/2019 9:49 am at 9:49 am

Urebye neza wasanga icyo bita Democracy kitaba mu isi.Hera kuli United States of America bavuga ko ifite Democracy.Nubwo habayo Liberte d’opinion,naho haberayo ibibi byinshi binyuranye na Democracy:Kwiba amajwi,gutera ibindi bihugu,urugero Irak,Afghanistan,etc…Democracy nyayo izazanwa n’ubwami bw’Imana.Nkuko Daniel 2:44 havuga,ku munsi w’imperuka Imana izakuraho ubutegetsi bw’abantu ishyireho ubwayo buzaba buyobowe na Yesu nkuko Ibyahishuwe 11:15 havuga.Kuli uwo munsi kandi,Imana izabanza ikure mu isi abantu bose bakora ibyo itubuza,isigaze abantu bayumvira gusa nkuko Imigani 2:21,22 havuga.Hanyuma isi ihinduke paradizo.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!