bwiza.com
Amakuru Politiki

Guverineri Gatabazi arasaba urubyiruko kugaragaza isura nziza y’u Rwanda rwifashishije imbuga nkoranyambaga

Guverineri w’Intara y’Amajyaruguru, Gatabazi Jean Marie Vianney arasaba urubyiruko rw’abakorerabushake “Youth Volunteers” rwo muri iyi Ntara, kurushaho kugaragaza isura nziza y’u Rwanda bifashishije imbuga nkoranyambaga bakoresha no kugira uruhare mu kurwanya ibikorwa bishobora kudindiza iterambere.

Guverineri Gatabazi wari uyoboye inama yahuje ubuyobozi bw’intara y’Amajyaruguru n’uru rubyiruko rw’abakorerabushake yabaye kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kamena 2019, i Musanze,  yabanje kurushima ndetse anarutangariza ko akazi rukora kagira impinduka nziza ku baturage.

Yagize ati “Ndashimira Youth Volunteers mwese bo mu Ntara y’Amajyaruguru kuko mwahisemo neza. Akazi k’ubukorerabushake mukora, ni akazi gakomeye, kagira uruhare mu guhindura ubuzima bw’abaturage b’Intara yacu.”

Yakomeje asaba uru rubyiruko rw’abakorerabushake kugira uruhare mu guca burundu ruswa n’akarengane, kubungabunga umutekano, kurwanya inda ziterwa abana, guca burundu ibiyobyabwenge no kugaragaza isura nziza y’u Rwanda binyuze mu ikoreshwa ry’imbuga nkoranyambaga.

  

 

Izindi wakunda

Bwiza.com