bwiza.com
Ahabanza » Havumbuwe uko Nelson Mandela yatojwe gukoresha intwaro na Israel itazi ko ari we
Featured Politiki

Havumbuwe uko Nelson Mandela yatojwe gukoresha intwaro na Israel itazi ko ari we

Nelson Mandela yatojwe kwirwanaho ndetse n’ibya gisirikare n’ inzego z’ ubutasi za Isirayeli muri Ethiopia ariko akoresheje andi mazina n’ubwenegihugu, nk’ uko amakuru y’ibanga yavuye mu bubiko mu 2013 nyuma y’imyaka myinshi yagiye abigaragaza. Israel ikaba yaramenye ko yatozaga Mandela nyuma yo gutabwa muri yombi.

Aya makuru yashyizwe ku mugaragaro bwa mbere n’Ikinyamakuru Haaretz cyo muri Israel, Mandela amaze ibyumweru bibiri yitabye Imana, avuga ko yatojwe gukoresha intwaro no guteza akaduruvayo ndetse agashishikarizwa kumvikanisha ibibazo by’Abayahudi.

Biravugwa ko Mandela yasuye ibihugu bitandukanye bya Afurika mu 1962 agiye gushakira inkunga urugamba rwa ANC rwo kurwanya ubutegetsi bw’ivanguramoko bwari buyoboye Afurika y’Epfo.

Ubwo yari muri Ethiopia, yegereye ambasade ya Israel agiye kuyaka ubufasha ariko akoresha andi mazina nk’uko ibaruwa y’ibanga yohererejwe abayobozi muri Israel mu Ukwakira 1962 ibivuga. Impamvu yayo yari “Black Pimpernel”, izina ryakoreshwaga n’itangazamakuru rya Afurika y’Epfo rivuga Mandela.

Iyi baruwa yagiraga iti: “Nk’uko mushobora kuba mubyibuka, amezi atatu ashize twaganiriye ku kibazo cy’utozwa (trainee) wageze kuri ambasade ya Israel muri Ethiopia n’amazina ya David Mobsari waje aturuka muri Rhodesia (Zimbabwe y’ubu). Yahawe imyitozo n’Abanya-Ethiopia (izina ry’ibanga ry’abakozi ba Mossad nk’uko Haaretz ivuga) muri judo, guteza akavuyo no gukoresha intwaro.”

Iyi baruwa ikomeza ivuga ko uwo mugabo ngo yagaragazaga gushaka kumenya uburyo bwa Haganah, bwakoreshwaga n’umutwe witwara gisirikare w’abayahudi warwanyaga abayobozi b’Abongereza n’Abarabu bo muri Palestina mu myaka ya za 30 na 40.

Iyi baruwa ikomeza igira iti: “Yasuhuje abagabo bacu na ‘Shalom’, yari azi ibibazo by’Abayahudi na Israel, kandi yagaragaraga nk’ufite ubwenge. Abakozi bagerageje kumugira Umuzayoni (zionist).”

Iyi baruwa ariko ikomeza ivuga ko mu kuganira nawe yagiye agaragaza ibitekerezo bya gikomunisiti.

Kera kabaye rero Israel yaje kumenya ko uwo batozaga ari Mandela nyuma yo kugaragara mu binyamakuru bya Afurika y’Epfo yatawe muri yombi nk’uko iyi nkuru ikomeza ivuga.

Iyi baruwa ikaba yarabigarutseho igira iti: “Byagaragaye ubu bivuye mu mafoto yashyizwe ahagaragara mu itangazamakuru ku itabwa muri yombi muri Afurika y’Epfo rya ‘BlackPimpernel’ ko uwatozwaga wavuye muri Rhodesia yakoresheje alias kandi ko abo bagabo babiri ari umwe kandi ari kimwe”.

Nk’uko bitangazwa na Haaretz, ngo iyi baruwa niyo yemeje ko Black Pimpernel yari Mandela, ikavuga ko iyi baruwa yabitswe mu ishyinguranyandiko za leta igihe kirekire mbere yo kuvumburwa mu myaka mikeya ishize n’umunyeshuri wari mu bushakashatsi ku mibanire ya Israel na Afurika y’Epfo.

Uyu munyeshuri David Fachler yari mu bushakashatsi bw’icyiciro cya gatatu cya kaminuza ku mibanire ya Israel na Afurika y’Epfo muri Hebrew University’s Institute for Contemporary Jewry.

Uyu yavukiye muri Israel ariko akurira muri Afurika y’Epfo ari naho yakuye impamyabumenyi ya Masters mu bijyanye n’amategeko.

Gusa, ngo iyo Afurika y’Epfo imenya ko Israel yafashije Mandela byari gushyira mu kaga umuryango w’Abayahudi bo muri Afurika y’Epfo nk’uko Fachler yabitangarije iki kinyamakuru.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!