bwiza.com
Ahabanza » Impuhwe z’Imana kuri wowe zirahagije kugirango utabarwe
Amakuru Ijambo ry'Imana Iyobokamana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Impuhwe z’Imana kuri wowe zirahagije kugirango utabarwe

Soma ibyakozwe n’ Intumwa 14: igice cyose

Mu gihe Uri kubona wagerageje kugira icyo ukora ku uruhare rwawe ku ibijyanye n’ ibibazo ufite kano kanya. Ukabona imbaraga zose warufite zirangiriye aho. Ndagira ngo nkubwire ko utagomba gucika intege cyangwa wihebe.

Ndagirango nkubwire ko aho imbaraga z’umwana w’ umuntu zirangirira niho amasezerano y’ Imana yadusezeranije aza kudutwara aho twagombye kugera kugira ngo tubashe kubona intsinzi. Iyo usomye ijambo ry’ Imana mu ibyakozwe n’ Intumwa uhabona inkuru ya Pawulo afite ibibazo bikomeye aho bari bari ku mutera amabuye ndetse baka mujungunya inyuma y’ umugi kuburyo yendaga gushyiramo umwuka.

Ariko abizera bakomeza kwinginga Imana kugirango imwongere izi mbaraga maze abashe gukomeza inzira yo kuvuga ubutumwa. Amasezerano y’ Imana kuri we yaramusanze maze yongererwa izindi mbaraga kuko imbaraga z’ umuntu zari zarangiye ntacyo agishoboye.

Muyandi magambo Pawulo ntazindi mbaraga yari agisigaranye muri we . Ariko Imana n’ imbaraga zayo z’ ibitangaza zakoze izindi mbaraga muri we . Niba hari ibibazo ubu muhanganye nabyo. Ukaba urwaye kandi n’ imiti ikaba ntacyo iri kumara. Niba Doctor yarakubwiye ko uwo urwaje adashobora gukira. Niba uhanganye n’ ibibazo bijyanye n’amafranga kandi ukaba warakoze ibishoboka buose bikanga. Igitondo cy ‘umunsi sobanukirwa ko aho nyine zirangiriye niho izi Imana zigiye gutangirira.

ONLY BELIEVE!! ( IZERE GUSA)

Impuwe z’ Imana zirahagije kuri WOWE.

Imana iguhe umugisha.

Seminar irakomeza saa 6pm Rarika benshi!!!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI).

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!