bwiza.com
Ahabanza » RDC: Abajura bibye ibikoresho by’ahapimirwa Ebola
Amakuru mashya mu mahanga Ubuzima

RDC: Abajura bibye ibikoresho by’ahapimirwa Ebola

Minisiteri y’Ubuzima muri Repubulika ya Demukarasi ya Congo yatangaje ko mu ijoro ryo ku wa 3 rishyira uwa 4 Kamena, abajura bateye ahapimirwa indwara ya Ebola muri Kamanda, biba bimwe mu bikoresho byifashishwa.

Muri ibi bikoresho byibwe harimo mudasobwa ebyiri n’ikindi abaganga bifashisha mu gupima (GeneXpert).

Ni uku imashini ya GeneXpert iteye

Iyi nzu ipimirwamo Ebola iri mu ntara ya Ituri yibasiwe cyane n’iyi ndwara ya Ebola.

Imibare iherutse gutangazwa ku cyumweru ivuga ko abamaze gufatwa na Ebola muri aka gace ka Kamanda ni 37 harimo 19 bapfuye kuva muri Kanama, 2018. Mu ntara ya Ituri na Kivu y’amajyaruguru, hamaze gupfa 1354 mu 1926 bamaze gufatwa n’iki cyorezo. Naho muri Congo yose abantu 2000 ni bo bamze gupfa kuva mu 2018.

Intara ya Ituri na Kivu y’amajyaruguru zagiye zihura n’imbogamizi nyinshi zituma ubuvuzi no kwita ku barwayi ba Ebola bitagera ku ntambwe nziza. Imbogamizi ikomeye ni iy’imitwe y’inyeshyamba itera ku bigo bitandukanye bavuriraho abarwayi ba Ebola, abatanga ubuvuzi bafatwa n’iyi ndwara, ndetse hakaba hari n’abaturage ubwabo batemera ko iyi ndwara ibaho; bigatuma badakurikiza inama zo kuyirinda.

Ibi bituma umubare w’abarwa n’abicwa n’iyi ndwara wiyongera, icyizere cyo kuyirandura muri iki gihugu kikaba inzozi.

Actualite.CD

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!