bwiza.com
Ahabanza » Sudani: Imyigaragambyo imaze kugwamo abantu bagera kuri 60
Amakuru Politiki

Sudani: Imyigaragambyo imaze kugwamo abantu bagera kuri 60

Umubare w’abigaragambya biciwe muri Sudani umaze kugera kuri 60 nk’uko bivugwa n’Umuryango w’abaganga batavuga rumwe n’ubutegetsi, mu gihe inzego z’umutekano zikomeje kurushaho kugenzura umurwa mukuru Khartoum.

Uyu mubare usubiwemo utangajwe nyuma y’imidugararo imaze iminsi ibiri, yatangiye ubwo inzego z’umutekano z’inama ya gisirikare iyoboye Sudani by’inzibacyuho muri iki gihe zarasaga mu bigaragambya badafite intwaro.

Amakuru avuga ko abagize umutwe utinywa wo mu nzego zishinzwe umutekano muri Sudani bakomeje kwirara mu mihanda bibasira abaturage b’abasivile kuva icyo gihe.

Igisirikare cya Sudani cyamaganywe n’amahanga kubera guhohotera abigaragambya nk’uko iyi nkuru dukesha BBC ivuga.

Ariko igererageza ry’Ubwongereza n’Ubudage mu muryango w’abibumbye bisaba ko igisirikare cya Sudani gishakira umuti ibiri kuba muri iki gihugu, ryaburijwemo n’Ubushinwa, bushyigikiwe n’Uburusiya.

Abigaragambya bakambitse imbere y’ibiro bikuru by’igisirikare cya Sudani guhera ku itariki ya 6 y’ukwezi kwa kane uyu mwaka – icyo gihe haburaga iminsi itanu ngo Perezida Omar al-Bashir ahirikwe ku butegetsi n’igisirikare ku gitutu cy’imyigaragambyo, ubutegetsi yari amazeho imyaka 30.

Abahagarariye abigaragambya bamaze igihe mu biganiro n’inama ya gisirikare iyoboye Sudani by’inzibacyuho, ndetse bakaba bari bumvikanye ku nzibacyuho y’imyaka itatu, izasozwa n’amatora.

Ariko ku wa mbere w’iki cyumweru, inzego z’umutekano zagiye aho bakambitse zishaka kuhabakura ku ngufu.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!