bwiza.com
Ahabanza » Amazi mu Rwanda yabaye igicuruzwa kibyara inyungu aho kuba icyo abantu bafiteho uburenganzira – Hon. Frank Habineza
Amakuru Featured Politiki

Amazi mu Rwanda yabaye igicuruzwa kibyara inyungu aho kuba icyo abantu bafiteho uburenganzira – Hon. Frank Habineza

Amazi mu Rwanda yabaye igicuruzwa kibyara inyungu aho kuba ikintu abantu bafiteho uburenganzira,” Uyu ni Depite Frank Habineza uvuga ko amazi ari ikintu cy’ingenzi cyane waba uri umukire cyangwa umukene, kuko buri wese akenera amazi, yaba ayo kunywa, ayo gutekesha, ayo gukaraba, ayo gukoresha indi mirimo itandukanye.

Mu kiganiro cyihariye aherutse kugirana na Bwiza Tv, aho yabajijwe uko abona ibibazo bitandukanye byugarije igihugu muri iki gihe n’uko byakemurwa, Hon. Dr Frank Habineza, Perezida w’ishyaka Green Party, ritavuga rumwe n’ubutegetsi, yagarutse ku kibazo cy’igiciro cy’amazi giherutse kuzamurwa mu minsi ishize, asobanura ko RURA yarengereye kuko n’ubusanzwe hari abaturage batabashaga kubona amazi none bikaba byahumiye ku mirari.

Dr Frank Habineza agira ati: “Twebwe twemera y’uko amazi ari ikintu cyagombye kuba ari uburenganzira bwa muntu…ndetse nigeze no kukivugaho rimwe no mu nteko, y’uko amazi nayo yagombye kuba muri bya bindi bita uburenganzira…kuko itegeko nshinga rivuga y’uko Abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kugira ahantu heza ho kuba (clean environment).”

Akomeza agira ati: “Dushingiye kuri iyo ngingo iri mu itegeko nshinga, twashyiramo n’indi ivuga ko abanyarwanda bafite uburenganzira bwo kugira amazi meza.”

Bwana Frank habineza atanga urugero rwo mu gihugu cya Afurika y’Epfo, aho mu itegeko nshinga ry’iki gihugu bashyizemo uburenganzira bwo kugira amazi ndetse bagateganya litiro runaka umuturage agomba kubonera ubuntu atishyuye.

Ati: “Nanjye kuba mbivuga hano mu Rwanda n’uko nzi n’ahandi biri ndetse nabaye no muri za association ku isi zijyanye n’ibintu byo kurengera uburenganzira bw’amazi ku Isi yose.”

Yatanze urugero rwa International Rivers network ndetse International Water Association, amashyirahamwe avuga ko aharanira gutuma uburenganzira ku mazi bwubahirizwa.

Dr Habineza avuga ko igiciro cy’amazi cyari gisanzwe mu Rwanda nacyo kitari cyoroshye, ariko noneho hakiyongeraho ko n’amazi ubwayo atabonekera igihe. Ati: “Noneho ubu igiciro kikubye inshuro zirenze eshatu. Ku buryo noneho n’umuntu wari usanzwe bigoye kubona ayo mafaranga, ubu noneho bizamugora kurushaho.”

Iyi ntumwa ya rubanda ikomeza ivuga ko iyo uvuganye n’inzego zibishinzwe nka RURA bakubwira ko ngo ari ukubera ibikoresho bihenze n’ibindi bitandukanye ari yo mpamvu bazamuye ibiciro ariko we ntabyumva neza.

Ati: “Ibyo twari kubyumva. Ariko iyo babizamuye bagakuba inshuro eshatu, ntabwo bishobora kumvikana. Nibura tuvuge bavuze ngo barongeje bakongeraho 10% cyangwa 20% wavuga uti yego hari ikintu kiyongereyeho. Ariko niba ikintu cyaguraga 50 ukagihindura 150 cyangwa 200, icyo gihe biba birenze kwa kuvuga ngo hari ikintu kiyongereyeho ku byo wakoreshaga.”

Yakomeje agira ati: “Bigaragara y’uko ahubwo byabaye uburyo bwo gukora business cyane nicyo navuga, ni ukuvuga ngo amazi yabaye igikoresho cy’ubucuruzi aho kugirango abe ikintu Abanyarwanda bose bafiteho uburenganzira bwo kuba babona.”

Yaboneyeho gusaba Ikigo cy’igihugu gishinzwe kugenzura imirimo ifitiye igihugu akamaro, RURA, kureba uko cyasubiramo iki cyemezo ikongera ikakigaho.

Ati: “Icyo twasaba RURA n’uko yakongera ikabyigaho, eh..abantu babivuzeho byinshi, ariko natwe turangeramo iryacu, turasaba ko bino biciro byasubirwamo, bakabisuzuma neza, ndetse mu gihe itegeko ritarabaho rivuga ko amazi ari uburenganzira bwacu, ariko nabo babimenye ko n’ubundi amazi ari uburenganzira bwacu babigabanye,  bijyane n’ubushobozi bw’Abanyarwanda.”

Frank Habineza yemera ko abakoresha amazi menshi koko bakwiye kwishyura nabo amafaranga menshi ariko bidakwiye kurenga kugeza aho bigera kuri 300%.

Yakomeje yizeza Abanyarwanda ko iki kibazo bagihagurukiye ndetse baganiriye n’abayobozi bamwe babishinzwe nubwo ngo ikigaragara ari uko batabyumva kimwe, ariko bazakomeza ubuvugizi.

Kuwa 13 Gicurasi, nibwo Ikigo gishinzwe kugenzura imirimo imwe n’imwe ifitiye igihugu akamaro (RURA) n’ikigo gishinzwe amazi, isuku n’isukura (WASAC) basobanuye ibijyanye n’ibiciro bishya by’amazi, ngo byashyizweho hitawe kuri buri kiciro Umunyarwanda abarizwamo mu gukoresha amazi.

Bwana Franka Habineza yasabye ko na Perezida wa Repubulika yakwinjira muri iki kibazo akavugira Abanyarwanda kuko we bamwumva kurushaho.

Ati: “Turasaba Perezida wa Repubulika ngo abe nawe yabijyamo kuko ndizera cyane ko we abigiyemo RURA yamwumvira kurusha abandi bose kuko ndumva abantu benshi babivuzeho ariko RURA ntiyigeze ibumvira.”

RURA yagabanyijemo ibyiciro bitatu abagura amazi ya WASAC. Harimo ukoresha litiro ziri hagati ya zero na 5000 (0m -5m3) mu kwezi, uyu azajya yishyura Frw340/1m3 (litiro 1000).

Ikiciro cya kabiri kigizwe n’abakoresha guhera kuri litiro 5000 kugeza kuri litiro 20 000 bazishyura Frw 720 kuri litiro 1000.

Ikiciro cya gatatu kigizwe n’abakoresha hagati ya litiro 20 000 na litiro 50 000 mu kwezi, bazajya yishyura 845Frw kuri litiro 1000 bakoresheje.

Lt Col Patrick Nyirishema ukuriye RURA yavuze ko igiciro cyariho cyashyizweho tariki 01 Gashyantare, 2019.

Avuga ko amazi Umuturarwanda agura, yishyura amafaranga agera kuri 26.2% y’ayo yakabaye atanga andi Leta ikaba ari yo iyamwishyurira.

Umva hano hasi ikiganiro kirambuye na Hon. Dr Frank Habineza

 

 

Izindi wakunda

3 Ibitekerezo

Innocent 06/06/2019 4:49 pm at 4:49 pm

Barabeshya amfaranga bishyuza arenze urugero. Ariko kuki u Rwanda barufata nk’urugo rutagira nyirarwo? Buri wese ashyiraho ibyo yishakiye. Amazi ntakwiye guhenda kuriya kuko bidahindutse abantu baryoboka ibinamba ubundi inzoka zitungure kbsa

Subiza
Umurungi Alice 06/06/2019 8:21 pm at 8:21 pm

Frank Habineza akomeje kuvugako ishyaka lye ritavuga rumwe na Leta ariko akongeraho ko ashaka kujya muri guvernema! Ibi birahabanye! Ntawe uyobeweko Green Party iri mu ihuriro ly’amashyaka bivuzeko bahuje ibitekerezo. Mu Rwanda hakenewe opozisiyo nyayo yajya ikebura FPR n’ibiyishamikiyeho. Abanyarwanda banyotewe na demokarasi.

Subiza
Rodgers 18/06/2019 9:50 am at 9:50 am

Ndahamanya nawe pe!
Amazi abaturage ntibayabona uko bikwiye,n’abonetse barayicururiza.
kandi iyo urebye iboneka ry’amazi usanga ntakizere ritanga.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!