bwiza.com
Ahabanza » Gatsibo: Gukunda imanza bimutwaye inzu, ubutaka n’amafaranga
Featured Ubutabera

Gatsibo: Gukunda imanza bimutwaye inzu, ubutaka n’amafaranga

Mukarugwiza yanga gufotorwa

Mukarugwiza Vestine wo mu murenge wa Kiramuruzi, amaze guhabwa amezi atatu gusa akaba yavuye mu nzu atuyemo kuko yatejwe cyamunara. Ni nyuma y’aho atsindiwe mu bunzi, ajuririra inkiko aratsindwa, yigira inama yo kwegera Urwego rw’Umuvunyi, maze rutegeka ava muri iyo mitungo bitarenze impera za Nzeri uyu mwaka.

Ubwo Urwego rw’Umuvunyi rwasuraga abaturage b’akarere ka Gatsibo, mu mirenge ya Gitoki, Muhura na Kiramuruzi; umuvunyi mukuru Murekezi yasuye aba Kiramuruzi. Ntibayari uguhinira hafi, ahubwo byatewe n’ibibazo by’inkubirane uru rwego rwari rwarakiriye biva muri uyu murenge.

Umunyamategeko w’uru rwego, Rumaziminsi Seraphin, agaragaza amadosiye arenga ane rwakiriye avuye muri uyu murenge wa Kiramuruzi, anasaba ko ariyo yaherwaho:

Harimo iya Mukarugwiza Vestine uvuga ko yaterejwe cyamunara mu buryo bunyuranije n’amategeko; harimo iya Yankurije Aza mwene Karinda ijyanye n’inyandiko, harimo kandi n’iya Mivumbi Joseph watsinze Mbaraga Joshuwa (wari Coloneli mu ngabo z’u Rwanda), nyamara nyuma yo gutsinda ntajye kwandikisha ibyo yatsindiye.

Mukarugwiza yicaye

Mukarugwiza: yasabwe gutanga metero enye z’ubutaka, arajurira, birangira bateje inzu

Mu gutangira ikiganiro ku kibuga cy’umupira cyegereye ibiro by’akagari k’Akabuga, Murekezi abanza gusaba abaturage “kumvira ubuyobozi bw’inzego zibegereye, no kubaha ibyemezo by’inkiko”. Aha abakurikira ikiganiro baketse ko yari yamenye ko Mukarugwiza ahari.

Mukarugwiza Vestine atuye mu kagari ka Nyabisindu muri uyu murenge wa Kiramuruzi. Nyuma ya Jenoside yakorewe abatutsi yagiye mu mitungo y’imfubyi za Jenoside zitahabaga, arayikoresha anubakamo inzu.

Aho abana bakuriya bakava mu kigo cy’imfubyi cyabareraga, bashatse gusubizwa imitungo yabo ku bwumvikane, maze ubuyobozi burabahuza, busaba Mukarugwiza guha abana intambwe enye z’ubutaka, ibindi bigakomeza.

Aba bana b’imfubyi bakuriwe na Mugwaneza Valentine, ariko mu biganiro hari murumuna we Umubyeyi Providence.

Nyuma Mukarugwiza yagiye kurega mu bunzi b’akagari aratsindwa, ajya mu b’umurenge aratsindwa, ajya mu nkiko aratsindwa.

Ikibazo cya Mukarugwiza kandi nta muyobozi utakizi, kuva ku mukuru w’umudugudu kugera kuri Guverineri w’intara y’Uburasirazuba.

Meya w’akarere ka Gatsibo Gasana Richard yageze mu rugo rwa Mukarugwiza areba icyo kibazo, nyuma y’aho uwari Gitifu wa Kiramuruzi Kavutse Epiphanie ananiriwe akitabaza abamukuriye.

Mukarugwiza yanga gufotorwa

Yatinze kwishyura bateza cyamunara

Nk’uko mu nzego no mu nkiko Mukarugwiza yatsinzwe, inzira zo kurangiza imanza zaritabajwe, nawe ayoboka Urwego rw’Umuvunyi.

Mu buhamya butangwa n’umwe mu bana batsinze Mukarugwiza, ngo Umuhesha w’inkiko utari uw’umwuga, Kavutse Epiphanie niwe wabagiriye inama yo gushaka Uw’umwuga ko yabonaga byamunaniye.

Nk’uko byemeza n’inzego z’ibanze, abaturanyi ba Mukarugwiza ndetse na MAJ wa Gatsibo, cyamunara yarapanzwe, inyura mu nzira zose, birangira ibaye tariki ya 2 Gashyantare 2019.

Mukarugwiza avuga ko yarenganye, ngo kuko mu bihumbi 630 yagombaga kwishyura, yari amaze gutangamo 430; asigaje gutanga 200. Nyamara yatinze kuyatanga, yitabaza inzego, amategeko nayo akomeza inzira yayo cyamunara iratezwa, n’umuhesha w’inkiko arahembwa, Mukarugwiza asigaramo ibihumbi 30.

Mu gihe cy’amasaha abiri inteko iteraniye kuri iki kibuga ivuga ku kibazo cya Mukarugwiza Vestine, abahari basabye abatsinze kudohora bakarekera Mukarugwiza ibyo bihumbi 30, Umubyeyi Providence arabyemera mu izina ry’umuryango.

Umubyeyi Providence watsinze Mukarugwiza

Umuvunyi mukuru Murekezi Anastase kandi asabye Mukarugwiza kuva mu mitungo yatsindiwe bitarenze impera za Nzeri uyu mwaka.

Ariko Mukarugwiza (uvuga ko afite abana batandatu), mu matamatama atanashaka ko itangazamakuru rimufotora, ati, “n’aho banyica sinzayivamo”.

Naho Umuvunyi mukuru ati, “ niyitegure kuva mu nzu mu mahoro, kuko yari yarasabye gusubirishamo urubanza bivugwa ko rwabayemo akarengane, dusanze nta karimo. Ubwo rero narenza ukwezi kwa cyenda akirimo, ubuyobozi bw’akarere buzifashisha Polisi bayimuvanemo, amategeko yubahirizwe”.

Minisiteri y’Ubutabera igira abaturage inama yo kutirukira inkiko, bakabanza kunyura mu zindi nzira nyinshi bashyiriweho mu gukemura amakimbirane bitagombye inkiko. Harimo kuganira mu muryango mugari, kwegera inzego z’ibanze no kuburanira mu bunzi; mbere yo kugana inkiko zisaba umwunganizi n’ingendo.

Abayobozi: DPC wa Gatsibo, Umuvunyi mukuru Anastase Murekezi, Guverineri w’Intara y’Iburasirazuba na Meya wa Gatsibo

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!