bwiza.com
Ahabanza » Icyo Diamond avuga ku kuba Harmonize yaba asigaye amurusha abafana
Imyidagaduro

Icyo Diamond avuga ku kuba Harmonize yaba asigaye amurusha abafana

Umuhanzi Diamond Platnumz avuga ko abakomeje kuvuga ko umuhanzi mugenzi we, Harmonize yaba asigaye amurusha abakunzi bagamije kubateranya.

Abakurikiranira hafi ibya muzika by’umwihariko muri Tanzania, bari bamaze iminsi batanga ibitekerezo byabo bavuga ko babona Harmonize ukorera umuziki we mu nzu ya Wasafi ya Diamond asigaye arusha Diamond kwigarurira imitima ya rubanda.

Aganira na Radiyo ye bwite, Wasafi Radio, Diamond yahakanye aya amakuru avuga ko ibi atari ubwa mbere bibayeho.

Ati “  Twebwe nka Wasafi, turi ibihangange. By’umwihariko njyewe, ni nayo mpamvu abantu bagerageza kungereranya n’abandi bahanzi. Abahanzi bakizamuka bamaze igihe bashaka kwigereranya nanjye ari nako bangereranya n’abahanzi banjye. Ibi babiterwa no kuba batabasha kunshyikira.”

Ku ruhande rwa Harmonize, ahakana ko arusha sebuja Diamond abakunzi akemeza ko Diamond ari umwami wa muzika.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!