bwiza.com
Ahabanza » Iyo ubonye 500 Frs uyizigama mu gifu cyawe, aho bukera Kigali turayivamo- Abaturage
Amakuru Politiki

Iyo ubonye 500 Frs uyizigama mu gifu cyawe, aho bukera Kigali turayivamo- Abaturage

Bamwe mu batuye mu Mujyi wa Kigali bavuga ko akamaro ko kwizigama bakazi ariko bagahura n’imbogamizi z’uko ayo bakorera uretse no kuyazigama atanabasha kubakemurira ibibazo by’imibereho yabo ya buri munsi.

Bavuga ko ibintu bihenze cyane mu mujyi wa Kigali, bityo ko make bakoreye bayashakamo amafunguro yo kubatunga, bagasanga gusagura ayo kwizigama bitabashobokera.

Uyu ni umusore ukora akazi k’ubukarani, uretse no kuvuga ko atabasha kwizigamira, ashimangira ko areba agasanga umujyi wa Kigali urimo kumusiga, bityo akabona amaherezo ari ukwerekeza iy’icyaro.

Ati “Ubwo rero iyo ubonye 500Frs uyizigama mu gifu cyawe kugira ngo iminsi ibe yicuma, ntabwo wabona 500 ngo wizigame 200 kandi ipura y’ibiryo ari 500, iby’umujyi wa Kigali birahenze tugiye kuwuvamo dusubire guhinga mu cyaro”.

Umugore urimo gukora ikiyede mu mujyi wa Kigali aharimo kubakwa umuhanda, we agira ati “Abenshi tuba mu nzu z’inkodeshanyo, yego kwiteza imbere nibyo ariko wagereranya n’umushahara ukorera ugasanga ntibikunda rwose. Ahubwo mwadukorera ubuvugizi akaba nka 3500Frs kuko iyo urebye 2000Frs dukorera[ikiyede] nta n’icyo amara mu rugo, ubona atanahagije”.

Uyu musore w’umuyede na we ati “Amafaranga tubona ni make cyane, kwizigamira biragoye mu gihe n’ayo wakoreye utayagejeje mu rugo. Ati “Dukorera amafaranga macye cyane, cyane! Ngereranije n’ingufu dukoresha n’ubuzima tubayemo hano muri uyu mujyi wa Kigali n’amafaranga duhembwa ntabwo abasha kuduhaza, ntabwo byashoboka [Kwizigamira] ahubwo turya n’amadeni”.

Impuguke mu by’ubukungu, Dr Bihira Canisius avuga ko banki n’ibigo by’imari bigira uruhare mu kugira ngo ababigana batazamuka. Aganira na Flash Tv, yagize ati “Iyo uhaye banki amafaranga ngo iyakubikire iguha inyungu ya 6%, wowe wajyayo kwaka inguzanyo ikakwaka 20% hari n’izica 16%. Banki yakagombye kuringaniza, niba ica 20% ikaguha 10%, kuko umukiriya niwe uba wazanye amafaranga. Icyo banki ikora ni ukuyacunga, umuntu wigomwe akayazana Banki yakagombye kumuha agaragara kugira ngo n’abandi babyitabire”.

Akomeza avuga ko kwizigamira bidasaba amafaranga menshi cyane. Ati “Iyo urebye icyo giceri cya 100 Frs, ni make cyane abanyarwanda batayabona ni bake cyane, icyo giceri cya 100 ujya kubona ku kwezi ugasanga ufite 3000Frs, amafaranga ibihumbi bitatu ntabwo ari make, uba watangiye kwizigama”.

Ku rundi ruhande hari abunga mu rya Dr Bihira bavuga amafaranga umuntu yakorera yose yabishatse atabura ayo yizigamiraho. Umwe avuga ko uwakoreye 1000Frs ashobora gukuraho 100 cyangwa 200 akizigamira, gusa akemeza ko nta mafaranga make abona abaho.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!