bwiza.com
Ahabanza » Kwimura umwana adashoboye ni amakosa- Dr Isaac Munyakazi
Amakuru Politiki

Kwimura umwana adashoboye ni amakosa- Dr Isaac Munyakazi

Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Uburezi,  Dr Isaac Munyakazi yavuze ko nta munyeshuri uzongera kwimuka ava mu mwaka ajya mu wundi adashoboye. Ibi ngo bitewe na gahunda nshya izajya ituma n’utimutse agira ubundi buryo afashwamo.

Abajijwe ku bijyanye n’abanyeshuri byagiye bivugwa ko bimurwa bagashyirwa mu mwaka ukurikiyeho badashoboye, yasobanuye ko ibi bitazongera kubaho.

Ati “Iyo habayeho kwimura umwana adashoboye, ni amakosa. Twafashe gahunda y’uko abanyeshuri bazajya bakora ibizamini byo ku ishuri, mu Karere, ku rwego rw’igihugu, nyuma tumenye uko dufasha ufite intege nke”.

Dr Munyakazi wagiranye ikiganiro na Radio10, asobanura ko mu gihembwe cya mbere, umunyeshuri azajya akora ikizami cyateguwe n’ishuri yigaho, mu gihembwe cya kabiri akore icyateguwe n’Akarere, mu cya Gatatu akore icyateguwe ku rwego rw’igihugu, ubundi uwatsinze yimuke, utatsinze afashwe mu bundi buryo. Ibi kandi ngo ntibyakuyeho ikizamini cya Leta cyakorwaga nk’ibisanzwe.

Imibare igaragaza ko kugeza ubu abanyeshuri biga mu mashuri abanza bangana na 2.503.705, barimo 1.259.344 b’abahungu na 1.244.361 b’abakobwa.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com