bwiza.com
Ahabanza » Me Evode Uwizeyimana avuga ko gukuraho amategeko yo ku ngoma ya gikoloni nta ngaruka bizagira ku Rwanda
Amakuru Politiki

Me Evode Uwizeyimana avuga ko gukuraho amategeko yo ku ngoma ya gikoloni nta ngaruka bizagira ku Rwanda

Umunyamabanga wa Leta Ushinzwe Itegeko Nshinga n’andi mategeko muri Minisiteri y’Ubutabera, Uwizeyimana Evode, kuri uyu wa Gatatu tariki ya 5 Kamena 2019, nibwo yagejeje ku Nteko Nshingamategeko umutwe w’Abadepite umushinga ukuraho amategeko yashyizweho mu gihe cy’abakoloni mu Rwanda.

Hari hashize amezi abiri Inama y’Abaminisitiri yemeje umushinga w’itegeko rikuraho amategeko yose yashyizweho mu gihe cy’abakoloni, ubwo Me Evode yawugezaga mu Nteko Nshingamategeko bawakiriye batazuyaje.

Me Evode yabwiye Abadepite ko ikurwaho ry’ayo mategeko ari inyungu ku gihugu, kuri Politiki n’ubutabera, kandi ko abona nta cyuho bizazana mu mategeko.

Yagize ati “Twabonye amategeko yari agikoreshwa mu Rwanda, ayo twabonye agera ku 1000. Ni amategeko twarebye, turayasesengura, tugira ngo tunarebe ko kuyakuraho nta cyuho bizatera cyangwa bizasiga. Tujya kureba tugasanga itegeko rya mbere u Rwanda rwagize barishyizeho mu 1885[…].

Yakomeje avuga ko gukuraho aya mategeko bigaragaza ubwigenge bwuzuye bw’u Rwanda ndetse no gukomeza umurongo rwatangiye wo kwigira.

Ati “Ntabwo tugomba rero gukomeza kugengwa n’amategeko y’Abakoloni, turavuga ubwigenge ngo turashaka kujya muri independence twagize iri politiki, turimo turarwana intambara yo kugira independence iri Economique. Ikindi cya kabiri, gushyiraho amategeko bifite aho bihuriye n’ubwigenge ndetse n’ubutavogerwa bw’igihugu”.

Akomeza avuga ko amwe muri aya mategeko anavuguruzanya n’itegeko Nshinga, ko hari amwe muri aya mategeko ya kera yimakaza ivangura kandi muri iki gihe iby’amoko n’ivangura bitakirangwa mu Rwanda.

Inama yo ku wa 3 Mata 2019 y’Abaminisitiri, niyo yemeje umushinga w’itegeko rikuraho amategeko yose yashyizweho mbere y’itariki u Rwanda rwaboneyeho ubwigenge. Ni nyuma y’uko Perezida w’Urukiko rw’Ikirenga, Prof. Sam Rugege yari amaze imyaka ibiri atangarije Perezida Paul Kagame ko kuba u Rwanda rukigendera ku mategeko yashyizweho mu gihe cy’Ubukoloni ari ikintu kidakwiye kwihanganirwa.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com