bwiza.com
Ahabanza » RDC: Umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya colonel yakatiwe igifungo cya burundu azira umugore we
Amakuru Politiki

RDC: Umusirikare wa FARDC ufite ipeti rya colonel yakatiwe igifungo cya burundu azira umugore we

Col. Bihendo Mikonde Ibrahim, komanda wa regiment ya 3309 ya FARDC ifite ibirindiro ahitwa Shabunda, muri Kivu y’Amajyepfo, kuri uyu wa Kabiri ushize, itariki 04 Kamena 2019 yakatiwe igihano cy’igifungo cya burundu n’urukiko rwa gisirikare nyuma yo kumuhamya icyaha cyo kwica umugore we.

Uyu musirikare mukuru mu ngabo za Congo yakatiwe igihano cyo gufungwa burundu kubera icyaha yakoze ndetse yirukanwa mu gisirikare.

Col Bihendo Mikonde Ibrahim avugwaho kuba yararashe umugore we amwegereye mu ijoro ryo kuwa 29 rishyira kuwa 30 Gicurasi ubwo bari mu cyumba cyabo, nyuma yo gutongana akanya gato n’umugore we, Nadine Masanzi Kambote. Nk’uko ubuhamya bwabyumvikanishije, ngo umugore we yaba yaramushinjije gutaha atinze ahagana saa 1h30 z’ijoro kandi yasinze.

Col Bihendo nyuma yo gukatirwa arimo kwamburwa impeta n’ingofero bya gisirikare

Iyi nkuru dukesha urubuga politico.cd ivuga ko Col. Bihendo Mikonde Ibrahim w’imyaka 41 ari umubyeyi w’abana 17. Yinjiye mu gisirikare cya Congo mu 1998, mu gihe umugore we, Nadine Masanzi yari afite imyaka 35 abyaye gatatu. Bihendo akaba yaramurashe akamwica akoresheje imbunda yo mu bwoko bwa pistol.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!