bwiza.com
Amakuru Politiki

Rusizi: Abanyeshuri basabwe kudahishira uwo bumviseho ingengabitekerezo ya Jenoside

Abanyeshuri ba G.S Buagarama Cité mu karere ka Rusizi basabwe kurwanya bivuye inyuma Jenoside n’ingengabitekerezo yayo no kudahishira uwo bayumvaho wese kabone n’iyo yaba umubyeyi wabo.

Umuyobozi w’iki kigo, Mbarushimana Hamimu, avuga ko inyigisho za Ndi Umunyarwanda  ari urubuga rwiza abana basobanurirwamo byimbitse amateka nyakuri yaranze u Rwanda, haba ku mibanire yabo mbere y’ubukoloni, mu gihe cy’ubukoloni na nyuma yabwo, ariko ingaruka mbi zabwo zigakomeza gukurikirana Abanyarwanda kugeza kuri Jenoside yakorewe Abatutsi.

Bamwe mu bana baganiriye na Bwiza.com bavuze ko bishimira kuba baravutse ku buyobozi bwiza butavangura abanyarwanda nk’uko  bumva ko kera ari ko byari bimeze, bakishimira ko bose bagira amahirwe angana yo kwiga, kubona akazi  ku barangije amashuri n’ibindi.

Uwimanimpaye Viviane w’imyaka 16 agira ati ’’ Mbabazwa cyane n’uko menye ubwenge nabwiwe ko bamwe mu muryango wa papa barimo sogokuru, ba masenge na mama wacu bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi nkaba ntazigera mbabona, ariko nkanashimishishwa  cyane n’uko papa umbyara yagize uruhare mu kuyihagarika aho yari mu ngabo zari iza FPR/ Inkotanyi icyo gihe. Iyo papa abimbwiye byose bimpa imbaraga zikomeye zo kuzaharanira kurwanya ikibi mu buzima bwanjye bwose nk’uko na we yakirwanije, nkazahora mparanira ko ibibi byabaye bitazongera ukundi kandi koko ntibizongera ukundi.’’

Mugenzi we Dusengimana  Latifah w’imyaka 14 avuga ko ntawe uzongera gushuka urubyiruko ngo arwoshye kugira uwo rwambura ubuzima.

Ati Nk’uko umukuru w’igihugu cyacu yavuze ko u Rwanda rwapfuye rimwe rUtazapfa kabiri, natwe ababyiruka ubu,nyuma y’inyigisho za Ndi umunyarwanda duhabwa, ntidushobora kwihanganira uwatugaruramo umwiryane n’ubwo yaba umubyeyi wanjye cyangwa  undi wo mu muryango wanjye wabizana namutanga ku buyobozi bukamukosora aho kugira ngo yoreke imbaga kandi nizera ko yagaruka ku murongo twese turiho nk’abanyarwanda bakunda igihugu cyabo.’’

Mu kiganiro bahawe na Nduwimana Djuma wari konseye wa segiteri ya Bugarama mu gihe cya Jenoside ,ubu akaba ari umwunzi mu murenge wa Bugarama, yabasobanuriye ubugome Jenoside yakorewe abatutsi yakoranywe cyane cyane mu kibaya cya Bugarama.

Ati “Nko kugira ngo umuyisilamu w’ino mu Bugarama yige byasabaga guhindagura amazina ariko ubu n’umuyisilamu ariga nta ngorane, nta vangura ry’amoko,uturere n’ibindi bikirangwa mu Rwanda ni yo mpamvu mugomba kwirinda uwashaka kubasubiza mu icuraburindi wese.’’

Umunyamabanga nshingwabikorwa w’umurenge wa Bugarama, Ntivuguruzwa Gervais, avuga ko ibiganiro nk’ibi ari ingirakamaro cyane ku bana nk’aba, yishimira ko mu mashuri yose y’uyu murenge bitangwa, bikaba byarafashije cyane kuko ingengabitekerezo ya Jenoside yagaragaraga muri uyu murenge mu myaka 3 ishize cyane cyane mu bihe byo kwibuka itakiharangwa,asaba ababyeyi kwigisha abana babo ibyiza n’abana gukomeza kwima amatwi inyigisho mbi  bagakurikiza inyigisho nziza bahabwa n’ababyeyi beza n’ubuyobozi bwabo.

Kwigisha gahunda ya ndi umunyarwanda mu mashuri ngo ni imwe mu nkingi zo guhangana n’abahakana bakanapfobya Jenoside yakorewe Abatutsi

Izindi wakunda

Bwiza.com