bwiza.com
Ahabanza » Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia muri Sudani mu rwego rwo kumvikanisha abasirikare n’abasivili
Amakuru Politiki

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia muri Sudani mu rwego rwo kumvikanisha abasirikare n’abasivili

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yasesekaye I Khartoum muri Sudani ayobora inama zitandukanye n’abasirikare bakuru bayoboye igihugu muri iki gihe nk’uko byemejwe n’umunyamakuru wa AFP wari ku kibuga cy’indege.

Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia, Abiy Ahmed yageze I Khartoum kuri uyu wa Gatanu agiye kugerageza guhuza abugaragambya n’abasirikare bakuru bayoboye igihugu kuva bahirika Omar Bashir. Ni nyuma y’ubwicanyi buherutse gukorwa n’abashinzwe umutekano muri iki cyumweru.

Biravugwa ko akigera ku kibuga cy’indege mpuzamahanga cya Khartoum Abiy Ahmed yahise agirana inama zitandukanye n’abajenerali bayoboye igihugu, mu gihe byari biteganyijwe ko aza no kuganira n’abigaragambya nyuma.

Umwe mu bayoboye abigaragambya, Omar al-Digir avugana na AFP yagize ati: “Twakiriye ubutumire buvuye muri Ambasade ya Ethiopia bwo guhura na Minisitiri w’Intebe wa Ethiopia saa 11h00 z’amanywa kandi turajyayo.”

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo inzego z’umutekano za Sudani zatatanyije nabi abigaragambya bari bashinze ibirindiro imbere y’ibiro bikuru by’igisirikare abantu bagera mu 100 baricwa nk’uko byemejwe n’abigaragambya mu gihe abayobozi bo bavuga ko hapfuye abantu 61 mu gihugu hose.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com