bwiza.com
Ahabanza » Opozisiyo yatunguwe n’uko Museveni ntacyo yavuze ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda
Amakuru mashya

Opozisiyo yatunguwe n’uko Museveni ntacyo yavuze ku bibazo biri hagati y’u Rwanda na Uganda

Bamwe mu batavuga rumwe n’ubutegetsi bwa Yoweli Kaguta Museveni wa Uganda bavuga ko baguye mu kantu kumva ntacyo avuze ku bibazo biri hagati y’igihugu cye n’u Rwanda.

Museveni kuwa 6 Kamena uyu mwaka yagejeje ku badepite uko igihugu gihagaze. Bamwe mu bamurwanya bavuga ko bitumvikana ukuntu yavuga uko igihugu gihagaze ntavuge ku kibazo cy’umubano n’u Rwanda.

Bavuga ko ijambo yabagejejeho ritaberanye n’iri kwiriye bitewe n’uko ritavuga ku bibazo Abanyayuganda ubwabo bari biteze kumva.

Depite w’Akarere ka Kasese, Winnifred Kiiza  yatangarije The independent ko  Museveni n’icyizere cyo ku rwego rwo hejuru atigeze avuga byimbitse ku ngingo y’umutekano kandi iraje ishinga abanyagihugu. Avuga ko kandi Museveni yirinze kugira icyo avuga ku kibazo kiri hagati y’u Rwanda na Uganda kandi kibangamiye abaturage.

Kiiza avuga ko muri rusange Museveni atigeze abwira abaturage aho igihugu cyari kiri mu mwaka ushize, n’aho kigeze ubu.

Ibi byungwamo na Betty Aol Ochan wavuze ko kuba ikibazo cy’u Rwanda na Uganda n’ibindi bibazo by’ingutu ntacyo byavuzweho byatumye ijambo rya Museveni riba nk’aho hari ikiburamo.

Depite w’agace ka  Buhweju, Francis Mwijukye, yavuze ko kuba Museveni ntacyo yabivuzeho biri butume abaturage basigara baraguza umutwe ku kigiye gukurikiraho hagati y’ibihugu byombi.

Gilbert Olanya, uhagarariye Kilak y’Amajyepfo mu nteko yavuze ko Museveni hari n’izindi ngingo atibanzeho zirimo uburezi, ikibazo cy’ubutaka. Ku ngingo y’uzasimbura Museveni ku butegetsi, Olanya yavuze ko kutayivugaho ari ukudaha igihugu ibyo kimugomba.

Abandi bari bitabiriye uyu muhango wabaye ku mugoroba w’ejo, bavuze ko ahanini ijambo rya Museveni ryarebaga ku nguni zose z’ubuzima bw’igihugu ariko  ko ahanini ryibanze ku izamuka ry’ubukungu bw’igihugu.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!