bwiza.com
Ahabanza » Perezida Kagame yamaze impungenge abatekereza ko isoko rusange rizateza Afurika ibibazo
Amakuru Politiki

Perezida Kagame yamaze impungenge abatekereza ko isoko rusange rizateza Afurika ibibazo

Nyuma y’aho Ikigega Mpuzamahanga cy’ Imari (FMI) kigaragaje ko gifitiye Afurika impungenge mu gihe isoko rusange mu bucuruzi rizatangira gukora si uko Perezida Paul Kagame abibona, ahubwo aramara impungenge abazifite.

Muri Gicurasi 2019, nibwo FMI yaburiye ibihugu bya Afurika ko bishobora guhura n’ ibibazo bishingiye ku bihombo bikomeye mu gihe cyose bishyize mu bikorwa amasezerano ku bwisanzure ku isoko rusange mu by’ ubucuruzi, nk’ uko byari biteganyijwe.

Ikigega Mpuzamahanga cy’ Imari(FMI) Cyashimangiye ko mu gihe iyi gahunda y’  ubwisanzure ku isoko rusange mu by’ ubucuruzi izahabwa intebe muri Afurika bishobora kugira ingaruka mbi ku bukungu bikazanabuza amahirwe abifuza guhanga imirimo.

Nyuma yo kumva ibi bitekerezo bya FMI nk’uko ikinyamakuru Enlightenmentafrica kibitangaza, Perezida Paul Kagame yahise  ashishikariza  abaperezida ba Afurika kurushaho kwibanda kuri politiki ishyira mu bikorwa ubwisanzure bw’ isoko rusange netse no kwibanda ku iterambere ry’ abaturage.

Mu ijambo rye , yagize ati” Ni ngombwa ko Abanyafurika baha agaciro ibitekerezo by’ abandi bafatanyabikorwa mu iterambere ariko na none ikazirikana ibyo ikeneye”.

Perezida Kagame yakomeje kandi gushimangira ko hari ibyinshi byagendeweho mu ishyirwaho ry’ amasezerano ku bwisanzure ku isoko rusange mu by’ ubucuruzi mbere y’ uko ibihugu bya Afurika bibyemeza.

Perezida Kagame yatangaje iki gitekerezo kigamije kumvisha abanyafurika gushyira inyungu mbere ubwo yahuraga na mugenzi we João Lourenço, Perezida wa Angola ndetse na Perezida Felix-Antoine Tshisekedi wa Congo- Kinshasa.

Ku itariki ya 21 Werurwe 2018, nibwo abayobozi b’ibihugu bigize Umuryango wa Afurika Yunze Ubumwe, bashyize umukono ku masezerano ashyiraho isoko rihuriweho n’ibihugu bya Afurika n’andi mabwiriza. Perezida Kagame wari uyoboye uyu muryango akaba yarasabye abitabiriye iyi nama yaberaga i Kigali, inkunga mu kwihutisha ishyirwa mu ngiro ry’amasezerano ashyiraho iri soko n’izindi gahunda za AU.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!