bwiza.com
Ahabanza » S.A: Abaturage barasabwa kuba maso nyuma y’uko intare 14 zitorotse pariki
Amakuru mashya Umutekano

S.A: Abaturage barasabwa kuba maso nyuma y’uko intare 14 zitorotse pariki

Abaturage ba Afurika y’Epfo mu mugi wa Phalaborwa n’abacukura amabuye y’agaciro muri Foskor barasabwa kuryamira amajanja nyuma y’uko intare 14 zatorotse pariki ya Kruger ejo hashize.

Ubuyobozi bw’intara ya Limpopo uyu mugi uherereyemo bwemeje ku rubuga rwa Twitter ko koko izi ntare zatorotse ishyamba zagaragaye zitembera muri Foskor hacukurirwa amabuye y’agaciro. Iyi mpuruza irareba cyane aba baturage, cyane abakozi bacukura aya mabuye.

” Abakozi bacukura amabuye y’agaciro muri Foskor n’abaturage barasabwa kuba maso.” Ubuyobozi bw’intara.

Iyi pariki ni imwe mu mapariki manini muri Afurika y’Epfo. Igice kinini kizitiwe na senyenge. Abantu baribaza uburyo izi ntare zashoboye gusimbuka ku buryo nta wabimenye zitarasohoka.

Ubu ngubu, ubuyobozi bwa pariki bwohereje abashinzwe kuyirinda kugira ngo basubize izi ntare muri pariki.

Iyi nkuru ije ikurikiye iyo ku wa gatatu, ubwo ingwe yabashije kugera ku biro by’abashinzwe pariki na ho hazitije senyenge, yica umwana w’imyaka 2. Ubuyobozi bwemereye umuryango wabuze uyu mwana ubufasha bwose wakenera.

ABC

Izindi wakunda

Bwiza.com