bwiza.com
Ahabanza » USA n’Uburusiya baritana ba mwana nyuma y’ubwato bw’intambara bwari bugiye kugongana
Amakuru Politiki Umutekano

USA n’Uburusiya baritana ba mwana nyuma y’ubwato bw’intambara bwari bugiye kugongana

Uyu munsi mu nyanja ya Philipine, ubwato bw’ingabo zirwanira mu mazi bwa Leta Zunze Ubumwe z’Amerika bwendaga kugongana n’ubw’Abarusiya. Ibi bihugu byombi birashinjanya kuba impamvu y’iki kibazo.

Udaloy I (Vinogradov) ni bwo bwato bw’Uburusiya igisirikare cy’Amerika cyavuze ko bwakomezaga kwegera ubwabo bwitwa USS Chancellorsville kugeza muri metero 50. Kiviga ko Abarusiya batigeze bubahiriza amategeko agenga inzira zo mu mazi.

Ab’Uburusiya bo bavuga ko ubu bwato bw’Amerika bugwaho indege bwahinduye inzira bitunguranye kandi bagerageje kubaburira ngo batagongana ariko ab’Amerika ntibabyemera.

The Washington Post-Igisirikare cy’Amerika cyifashije kajugujugu, cyafashe amashusho agaragaza ubu bwato USS Chancellorsville  bukwepa ubwa Udaloy I kugira ngo butagongana.

Igisirikare cy’Amerika kirwanira mu mazi (US Navy) cyashyize ubutumwa kuri Twitter bugira buti: ” Igisirikare cy’Amerika kirwanira mu mazi cyashyize hanze amashusho agaragaza ubwato bwa USS Chancellorsville bukwepa ubw’Uburusiya, Udaloy I bwabusatira mu buryo budatekanye kandi butari ubwa kinyamwuga.”

Abasirikare barwanira mu mazi bo mu bihugu bikomeye nka USA, Uburusiya, Ubushinwa,… bakunze kwifashisha ubwato bwabo bw’intambara bitoreza mu nyanja nka Pacific. Kwegerana k’ubwato bwabo bifatwa nk’ubushotoranyi ku gihugu kimwe n’ikindi, cyane nk’Amerika n’Uburusiya bisanzwe bidacana uwaka kuva mu ntambara y’Isi ya kabiri.

Izindi wakunda

Bwiza.com