bwiza.com
Ahabanza » Zari avuga ko kuryamana na Diamond biri mu byamugiragaho ingaruka ku buzima
Imyidagaduro

Zari avuga ko kuryamana na Diamond biri mu byamugiragaho ingaruka ku buzima

Umuherwekazi, Zari Hassan Tlale avuga ko akabariro katanoze yaterwaga na Diamond Platnumz kari mu mpamvu yatumaga atabyibuha ubwo yabanaga n’uyu mugabo.

Zari yatandukanye na Diamond muri Gashyantare 2018. Buri ruhande rushinja urundi kuruca inyuma ariko uyu mugore ntahwema kugaruka kuri Diamond akenshi ku mbuga nkoranyambaga.

Yifashishije Instagram,  Zari yasobanuriye abafana be igituma yabyibushye. Mu gusobanura impamvu, yavuze impamvu zitandukanye ariko agaruka  ku kabariro hagati ye na Diamond, rwaserera yaterwaga na Diamond n’izindi mpamvu.

Ati “  Abana bazima, ifunguro ryiza, akabariro keza, amafaranga muri banki n’amahoro y’umutima. Buri kimwe kiri gutuma mbyibuha. Imyitozo ngorora mubiri ni cyo gisubizo cyonyine. Chibu, [Diamond ]ibibazo bizakurenga umunsi umwe.”

Abamukurikirana (followers) bagiye batanga ibitekerezo bibaza niba ib byose yari yarabibuze kwa Diamond ku buryo atigeze abyibuha.

Zari akomeza kuvuga ko uretse n’ibi, umukunzi we mushya akunda kwita King Bae ari umukire kurusha Diamond Platnumz, bimwe mu bituma ahorana akanyamuneza.

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Kanyarwanda wa .....KIGWA 24/07/2019 9:15 pm at 9:15 pm

Mureke Zari H. Wiyita the boss ariko kandi koko ni Boss mugushaka abagabo. Ikibabaje nuko ahora asebya umugBo babyaranye abana 2, mugihe umugabo we atamusubiza na gato. Aha niho hagaragarira ubwenge n umunyabyah. Zari ni imbeshu yikundira ifaranga nabagabo kdi nawe arabyivugira. Yongeraho ko ari indisc kuko ahora ashaka kwandagaza uwo babyaranye, nta mpamvu. Umugore uvuga nibyo mu buriri?! Ntateze kuzubaka ngo asazane n umugabo. Ntamunoza

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!