bwiza.com
Ahabanza » Amikoro make akomeje gukoma mu nkokora ishyirwamubikorwa ry’intego za SDGs
Amakuru Politiki

Amikoro make akomeje gukoma mu nkokora ishyirwamubikorwa ry’intego za SDGs

????????????????????????????????????

Umuyobozi Mukuru w’Ikigo gikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’ Intego z’Iterambere Rirambye zizwi nka SDGs, Dr Belay Beyashaw, avuga ko kugeza ubu ari amikoro make akomeje kurikoma mu nkokora.

Mu kiganiri yagiranye n’itangazamakuru kuri uyu wa Gatanu tariki ya 7 Kamena 2019, mu Mujyi wa Kigali aho ikigo Sustainable Development Goals Center for Africa gikurikirana ishyirwa mu bikorwa ry’izi ntego 17 z’iterambere rirambye gikorera. Dr Belay yavuze ko buri mwaka hagaragara icyuho cy’ingengo y’imari ya miliyoni zisaga 500 z’amadolari ya Amerika, kugira ngo izi ntego zishyirwe mu bikorwa.

Uyu muyobozi atangaje izi mbogamizi zigaragara mu ishyirwa mu bikorwa  ry’Intego z’Iterambere Rirambye zizwi nka SDGs, mu gihe hategurwa inama nyafurika izabera mu Rwanda kuva ku wa 12 Kamena 2019, ikazamara iminsi itatu. Iyi nama izayoborwa na Perezida Kagame ikaba izasuzumirwamo imikorere n’aho ishyirwa mu bikorwa ry’izi ntego rigeze.

Mu mwaka wa 2015, nibwo Umuryango w’Abibumbye washyizeho izi ngingo 17, mu cyerekezo 2030. Izi Ntego zikubiyemo iyo Guhashya ubukene, kwimakaza uburinganire n’ubwuzuzanye, kugabanya ubusumbane, guteza imbere imijyi, guhashya inzara, guteza imbere uburezi, ubuzima, ibikorwaremezo,…

Ku bwa Dr Belay, avuga ko byibura intego eshatu[ubuzima, uburezi n’ubuhinzi] arizo Afurika yageraho hatagize igihinduka, agashimangira ko uburezi n’ubuzima aribyo byihutirwa gushyirwa mu bikorwa.

Yagize ati “Niyo twagera ku zindi ntego za SDGs ariko tutageze ku burezi, ngo twohereje abana ku ishuri  cyangwa ngo twongere ubushobozi urwego rw’ubuzima, twumva ntacyo twaba tugezeho[…]”.

Yakomeje avuga ko Ibihugu bikennye byo munsi y’Ubutayu bwa Sahara biri inyuma mu kubahiriza SDGs, ugereranyije n’ibyo mu Majyaruguru y’Umugabane. Mu gihe avuga ko hari icyuho cy’asaga miliyoni 500 z’Amadolari ya Amerika usanga nta buryo buhamye buhari bugaragaza uburyo aya mafaranga azaboneka ndetse n’abazabigiramo uruhare.

Umujyanama mu kigo cy’intego z’iterambere rirambye muri Afurika, Ndahiro Donald, avuga ko ikigo SGDs Center for Africa gifite inshingano z’ibanze zo gufasha ibihugu gukurikirana uburyo izi ntego z’iterambere zishyirwa mu bikorwa bityo ko mu myaka itatu ishize zishyizweho, iki kigo cyakoze isuzuma gisanga hari intego nyinshi cyane zigifite imbogamizi, ngo ari nabyo inama izateranira mu Rwanda ku wa 12-14 Kanama izigaho.

Ati “Imbogamizi ya mbere iriho ikomeye ni uko nta makuru ahari afatika cyangwa se ibipimo bigenderwaho kugira ngo abantu bamenye uko ibintu birimo kwitwara, ugasanga hari intego eshatu muri izi 17 bigaragara ko umugabane wa Afurika uzashobora”.

Yakomeje avuga ko izindi ntego 10 muri 13 bigaragara ko ari amakuru yashingirwaho mu gufata ibipimo, nabwo 10 muri izo ntego ngo bigaragara ko zikiri inyuma ndetse ko bikomeje uko biri ubu, bitazagerwaho.

Ati “Usanga n’amafaranga akeneye yo kuzishyira mu bikorwa ari menshi cyane ugasanga nta buryo buhari buhamye bugaragaza ko n’ayo mafaranga azaboneka n’abazabigiramo uruhare kuko intego zijya kujyaho zari zishingiye ku bufatanye ku Isi bw’inzego zitandukanye ariko nyuma yo kubyemeza bitagaragara neza uburyo habazwa abatarakoze neza inshingano zabo”.

Donald avuga ko afurika ari umugabane ukennye cyane ndetse ko ubushakashatsi bwagaragaje ko ibihugu bibiri muri bitatu bya Afurika hagendewe ku mibereho myiza y’abaturage, uburezi , ubuzima , amafaranga abaturage binjiza, usanga biri ku rwego ruri hasi.

Ubu bushakashatsi buzashyirwa hanze muri iyi nama izabera mu Rwanda. Ikindi kizaganirwaho ni ku cyuho cya miliyari 500 z’amadolari ya Amerika ku mwaka kuri Afurika zishobora kwikuba kabiri y’ingengo y’imari y’inyongera yakagombye kuboneka ngo izi ngingo zishyirwe mu bikorwa.

Ikindi avuga ko kizaganirwa muri iyi nama kandi yizera ko kirimo umuti, ngo ni iby’imari, banki z’iterambere zo mu bihugu bitandukanye bya Afurika zitajya neza muri izo nshingano zayo.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!