bwiza.com
Ahabanza » Burundi: Abaturage bari mu myigaragambo ikomeye bamagana radiyo RFI
Amakuru mashya Politiki

Burundi: Abaturage bari mu myigaragambo ikomeye bamagana radiyo RFI

 

Kuri uyu wa gatandatu tariki ya 8 Kanama 2019, mu Burundi hatangiye imyigaragambyo ikomeye y’abaturage bamagana radiyo mpuzamahanga y’Abafaransa RFI aho bayishinja kubogama mu kiganiro iherutse kugirana na Marguerite Barankitse utavuga rumwe n’ubutegetsi bw’Uburundi.

Mu cyumweru gishize, nibwo iyi radiyo yagiranye ikiganiro na Madamu Marguerite Barankinze utavuga rumwe n’ubutegetsi bwa perezida Pierre Nkurunziza. Uyu mugore uba mu buhungiro , yanenze kumugaragaro ubutegetsi bw’iki gihugu, umukuru w’igihugu ndetse na politiki y’iki gihugu muri rusange.

Nyuma y’uko uyu mugore anenze ubutegetsi bwa Nkurunziza, kuva kuwa kane nijoro tariki ya 6 Kanama 2019, ubutumwa bushishikariza abaturage bose kwamagana iyi radiyo bwatangiye gukwirakwizwa ku mbuga nkoranyambaga.

Mu ntangiriro z’iki cyumweru nibwo videwo igaragaza umuyobozi wa komisiyo ushinzwe kugenzura imikorere y’ibitangazamakuru (CNC) Nestor Bankumukunzi avuga ko bagiye bagiye kureba icyo amategeko ateganya maze hafatwe ingingo ibereye.

Uyu muyobozi ashinja RFI kutubahiriza ihame ryo kutabogama rigenga umwuga w’itangazamakuru mu kiganiro iherutse kugirana na Madamu Barankinze. Bankumukunzi kandi avuga ko iyi radiyo yananiwe kubaza ibibazo madamu Barankinze bimusaba gutanga ibimenyetso by’ibyo yatangazaga.

Muri iryo tangazo rihamagarira abaturage kwigaragambya, rivuga ko imyigaragambyo izabera ku mirwa mikuru y’intara kandi ko nta numwe ukwiriye kubura.. Muri iki gitondo niho Abarundi bazindukiye mu myigaragambyo bafite ibyapa byamagana RFI na TV5 Monde n’ibindi. Abarundi bakaba bashinja ibi bitangazamakuru mpuzamahanga kwivanga mu buzima bw’u Burundi.

Si inshuro ya mbere ubutegetsi bw’Uburundi bwamaganye radiyo mpuzamahanga dore ko mu kwezi kwa gatatu uyu mwaka, ubutegetsi bw’Uburundi bwahagaritse burundu radiyo BBC na radiyo Ijwi rya Amerika gukorera muri iki gihugu.

Nkuko tubikesha Ijwi rya Amerika, nta mutegetsi wo mu rwego rwo hejuru w’Uburundi wigaragaje muri iyi myigaragambyo.

Kugeza ubu ,radiyo RFI ntacyo iratangaza ku mugaragaro kuri iyi myigaragambyo yabaye uyu munsi mu Burundi.

Nkurunziza Viateur Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!