bwiza.com
Ahabanza » Gasabo: Batatu bafunzwe bakekwaho gushyira amazirantoki ku muryango w’umuturanyi
Amakuru mashya

Gasabo: Batatu bafunzwe bakekwaho gushyira amazirantoki ku muryango w’umuturanyi

Abasore batatu bo mu Murenge wa Jabana batawe muri yombi bakekwaho gushyira amazirantoki  ku muryango w’inzu y’umuturanyi wabo, Gilbert Cyubahiro.

Ibi byabaye mu rukerera rwo kuri uyu wa Gatanu ubwo Cyubahiro utuye mu Mudugudu w’Amasangano mu Kagari ka Kigashya mu Murenge wa Jabana yabyutse agasanga ku muryango w’inzu ye hanyanayagijwe umwanda wo mu bwiherero ku buryo kusohoka byari bigoye.

Bivugwa ko izi mpande zombi zari zifitanye amakimbirane.

Kuri mikoro za Radiyo 10, Cyubahiro ati “ Nakorewe urugomo n’abahungu b’umusaza bita Hamada, baragenda bajya mu musarani bayora amazirantoki bayashyira imbere y’umuryango w’aho nkorera.

Abaturanyi ba Cyubahiro bavuga ko ari ubwa mbere babonye ibi bintu ariko ko bidakwiriye.

Umwe muri bo ati “ Biranantangaza, mbona birimo ibintu bimeze nk’ubugome. Ni byinshi nabona mvuga.”

Undi ati “ Nibwo bwa mbere nabibona I Jabana, ntabwo bisanzwe bibaho.”

“ Bibe ubwa mbere n’ubwa nyuma. Ibi si byiza, si umuco w’abantu ni nk’uw’ibisimba. Turasaba ubuyobozi ko bwabikurikirana, abikoze bagahanwa.”

Cyubahiro avuga ko atazi icyo apfa n’abo basore gusa akemeza bakunda kurangwa n’isindwe kandi bagakubita uwo babonye.

Umuyobozi w’Umudugudu, Cyprien Musabyimana yemeza ko ntacyo azi impande zombi zipfa kizwi ko ahubwo haba harimo amakimbirane aturuka ku biyobyabwenge.

Ati “ Abafashwe ni ukugira ngo  hakorwe iperereza kugira ngo hamenyekane niba babyihishe inyuma. Uwashyize umwanda ku muryango bigaragara ko hari ikintu kibi aba yamukoreye. Iyo urebye imbaraga za gisore bakoresha ubona ko harimo ibiyobyabwenge. Nta wakora ibi ari muzima.”

Gitifu w’Umurenge wa Jabana, Patrice Ndanga yamaganye iki gikorwa asaba abafitanye amakimbirane kwitabaza ubuyobozi kugira ngo bubafashe.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!