bwiza.com
Ahabanza » Ibiyaga Bigali: Kuki u Burundi butifuje kugaragara mu nama y’ umutekano?
Amakuru Politiki

Ibiyaga Bigali: Kuki u Burundi butifuje kugaragara mu nama y’ umutekano?

Mu gihe umwuka utameze neza mu Biyaga Bigali bitewe n’ imitwe yitwara gisirikare , kuva 6 Gicurasi 2019,  Perezida wa Congo-Kinshasa, Félix Tshisekedi yayobowe inama yahuje inzego z’ iperereza yitabiriwe n’ imiryango  CIRGL, SADC ndetse n’ intumwa idasanzwe ya Loni mu Karere, gusa u Burundi bukaba buhakana ko butayitabiriye.

Iyo nama yabereye i Kinshasa, yashimangiye ahanini ku mitwe yitwara gisirikare y’ abanyamahanga ikorera ku butaka bwa Congo-Kinshasa ndetse yitabirwa n’ abayobora iperereza mu bihugu bya  Congo-Kinshasa, U Rwanda, Uganda,  Tanzanie n’ U Burundi.

Inzego z’ iperereza z’ u Burundi zirahakana ko zitahagaraririwe muri iyi nama yahuje ibihugu by’ Akarere k’ Ibiyaga Bigali yigaga uburyo imitwe yitwara gisirikare yarwanywa, nk’ uko bitangazwa na RFI.

N’ubwo Loni yatumije iyi nama yemeza ko u Burundi bwari buhagarariwe , umwe mu badiplomate b’ abanyafurika  yavuze ko iyi myitwarire y’ u Burundi yerekana kutemera neza ibyo abaperezida ba Congo-Kinshasa, U Rwanda na Angola bavuganye mu ntangirio za Kamena 2019.

Mu mpera za Gicurasi 2019, Perezida Paul Kagame , Felix Antoinne Tshisekedi na Joa Lorenco bari bemeje ko bagiye gushyiraho imbaraga muri diplomasi ndetse no gufatanya mu gukemura ibibazo by’ umutekano biri mu Karere.

Uyu mudiplomate yakomeje anavuga ko guhakana no kutaboneka ku ruhande rw’ u Burundi mu nama nk’ iyi yiga ku bibazo by’ umutekano w’ Akarere ngo byaba bifitanye isano n’  uburyo umubano w’ iki gihugu n’ u Rwanda uhagaze.

Abahagarariye Loni bemereye Perezida Felix Tshisekedi  kurushaho gufatanya no gushyira hamwe imbaraga zose zishoboka mu guhashya imitwe yitwara gisirikare iri muri Congo-Kinshasa.

Perezida Tshisekedi yahise atangaza ko ibihugu by’ ibituranyi bya Congo-Kinshasa bigomba kugira uruhare muri iyi gahunda yo guharanira umutekano mu Burasirazuba bwa Congo.

N’ubwo bimeze bityo, hari raporo zikomeza kuvuga ko mu Burasirazuba bwa Congo-Kinshasa habarizwa imitwe y’  inyeshyamba zifite inkomoko mu Rwanda,  Burundi ndetse na Uganda.

Nyuma yo kugera ku butegetsi Perezida Tshisekedi yagiye asura ibihugu by’ibituranyi na Congo birebwa n’iki kibazo cy’inyeshyamba ziri mu gihugu cye, yasuye Uganda na u Rwanda ariko ntabwo yari yahura na rimwe na Perezida Nkurunziza.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!