bwiza.com
Ahabanza » Inama yagombaga kubera muri Uganda yasubitswe bitewe n’ u Rwanda na Sudani y’Epfo
Amakuru mashya

Inama yagombaga kubera muri Uganda yasubitswe bitewe n’ u Rwanda na Sudani y’Epfo

Inama y’Umuryango w’Afurika y’Iburasirazuba (EAC) yigaga ku bijyanye n’ingufu yagombaga kubera muri Uganda yasubitswe bitewe n’uko u Rwanda na Sudani y’Epfo bitabonetse.

Iyi nama yateranaga ku nshuro ya 14 kuri uyu wa 7 Kamena 2019 yasubitswe bitewe n’uko buri gihugu kigomba kuba gihagarariwe kugira ngo ibe nk’uko amategeko abiteganya.

Chimpreports ivuga ko yabonye ibaruwa  ya Amb. Olivier Nduhungirehe, Umunyamabanga wa Leta muri Minisiteri y’Ububanyi n’Amahanga Ushinzwe Umuryango wa EAC,  yo kuwa 4 Kamena isobanura impamvu u Rwanda rutitabiriye iyi nama.

Ngo yagiraga iti “  Gusaba kwigizayo inama y’abaminisitiri  bitewe n’inama y’abaminisitiri izaba kuwa 7 Kamena 2019.”

Yavuze ko Minisitiri ufite ibikorwa remezo  mu nshingano ze mu Rwanda atazaboneka.

Iki kinyamakuru ntigisobanura impamvu Sudani y’Epfo ititabiriye. Gitangaza ko  EAC yahombye umurengera w’amashilingi bitewe n’iri subikwa ry’inama.

 

 

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!