bwiza.com
Ahabanza » Umunya uganda wari mu maboko y’ abashinzwe umutekano mu Rwanda yarekuwe
Amakuru

Umunya uganda wari mu maboko y’ abashinzwe umutekano mu Rwanda yarekuwe

Umunyayuganda Sebuzuru Emmanuel uyobora sosiyete itwara abantu Horizon wari waratawe muri yombi kuwa 5 Kamena 2019 yarekuwe.

Bivugwa ko uyu Sebizuru yari yatawe muri yombi nyuma yo gufatwa n’ abakozi bakorera urwego rw’ igihugu rushinzwe ubugenzacyaha (RIB) , ubwo yambukaga  umupaka wa Cyanika ageze mu Mujyi wa Musanze aho yaraje gufata amafaranga ya sosiyete ayoboye {Horizon}.

Amakuru agera kuri chimpreports yemeza ko uyu Sebuzuru yatawe muri yombi bitewe n’ umubare mwinshi w’ amafaranga. Inkuru ivuga ku ifatwa n’ irekurwa rya Sebuzuru Emmanuel yatangajwe na Ambasaderi w’ U Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage ubwo yagira ati” Namenyeshejwe ko Sebuzuru yarekuwe ariko nta byinshi natangaza ku ifungwa rye kuko hari ibyo yabazwaga”.

Iki kibazo kibaye mu gihe Leta y’ U Rwanda yafunze umupaka wa Gatuna kuwa 27 Gashyantare 2019,  ku bw’ impamvu y’ imyubakire ndetse icyo gihe yasabye abatwara amakamiyo kujya bakoresha umupaka wa Kagitumba.

Si ibyo gusa, kuko Leta y’ U Rwanda ikunze kvuga ko abategetsi ba Uganda bahohotera abanyarwanda ndetse ikanabafungira ahantu hatazwi. U Rwanda kandi rwagiye ruvuga ko Uganda icumbikiye ndetse inafasha abashaka kurutera nka RNC na FDLR.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!