bwiza.com
Ahabanza » Urasabwa kuba icyitegererezo no kuzamura imyitwarire yawe
Amakuru Iyobokamana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Urasabwa kuba icyitegererezo no kuzamura imyitwarire yawe

  • KUZAMURA IMYITWARIRE

Abagabo bose bashobora guhagarara bagashikama ndetse bakomeye, ariko nushaka gupima imyitwarire y’umugabo uzamuhe ububasha.

UMWANZI UKOMEYE W’ABIZERA

“Samweli aravuga ati ‘Mbese nubwo wigayaga, ntiwagizwe umutware w’imiryango ya Isirayeli? Uwiteka ntiyakwimikishije amavuta ngo ube umwami wa Isirayeli?” (1 Samweli 15:17)

Kumva ko wishoboye, kwishimira (kumva ko wakoze byiza), kwiyumvamo ko uri ingirakamaro ubwawe, kwiyumvamo ko uri kamara, kumva ko bagomba kukumva kurusha abandi, kwizamura mu ntera, kwitandukanya n’abayobike no gusuzugura ubuyobozi ni ibimenyetso byo kurimbuka.

Umwanzi ukomeye w’umwizera wese ni umwirato (kwiyemera). Kuba Umukirisito mu itorero rya Kristo ni uguca bugufi ukagendera munsi y’ubutware bw’Imana (Mariko 9:35). Mu byuho byose umwanzi aheraho atera, umwirato ni cyo kintu gikomeye kurusha ibinti. Bisuzuguza Imana no kuyihaka. Ni cyo gicumuro kibi kibaho ku isi yose ukwirata kandi twese twaragikoze. Ni icyaha kibi gikomeye imbere y’Imana n’ubuyobozi bwayo.

Nta kibazo, amavugabutumwa menshi yabaye mabi bitewe no kwirata, kurusha indi mpamvu iyo ari yo yose. Ku bw’ibyo, ni ingirakamaro kuba uciye bugufi no

1, Kuba uwo uri we nyakuri mu maso y’abakureba (wigerageza kwigaragaza uko utari)

2, Ba uwirengera ingaruka z’ibyo ukora

3, Ba umukozi mwiza ukoresha igihe cye, ibyangombwa n’impano yawe neza ugaragaza ubwitange ku murimo

Imana ishobora kuba yaraguhaye umugisha n’impano yaguteguriye kugirango uyiheshe icyubahiro cyayo. Kwirata birashaka kwinjiramo ndetse birashaka kwangiza wowe mu buryo bwiza bwo kwifashisha iyi mpano kugira ngo ushyikire uburyo bwose bwo kwigaragaza. Abaririmbyi benshi bafite impano baracogoye kubera ko bahumwe amaso no kwirata bituma wateshuka inzira Imana yari yarateguriye impano yabahaye. Uku si ukuvuga ko abaririmbi ba Gikirisitu ntacyo bashoboye mu ruhando rwa muzika, ariko ni ukuvuga ijambo rigaragaza ko abaririmbyi bose atari ko mahawe impano y’Imana.

IMPAMVU IMYITWARIRE ATARI AMAHITAMO

Akamero k’Ubumana ni ikimenyetso cyo gukura nyako (Filimoni 2:22). Nta mukinnyi wa tenisi wabigize umwuga ushobora kwifashisha inkoni akinisha (racquet) atabanje kugerageza kandi ari mu gice cy’umukino ukomeye, ariko igihe cyose atsinze aba agaragaje inkoni (racquet) y’umukino. Bisa naho Imana ikoresha abakoz bayo mu buryo bushaka gusa.

Turebe inyunganizi z’ibyanditswe ku buryo imyitwarire izamurwa

  • Yobu 23:10

———————————————————————————————————————

  • Zaburi 66:10

———————————————————————————————————————

  • Yesaya 48:10

———————————————————————————————————————

  • 1Timoteyo 3:10

———————————————————————————————————————

Nta mukozi mu Bwami bw’Imana ushobora kwirengagiza gukomeza imyitwarire, igihe cyose baba biyeguriye Imana ndetse bemeye gukoreshwa nayo by’ukuri. Intungamubiri ikomeye yo gukomeza imyitwarire ni ukwihangana, (Abaroma 5: 4) kandi kwihangana gutera kunesha, kunesha kukazana ibyiringiro. Mbere y’uko Imana idukoresha, ibanza kutugerageza.

 

Ni gute wongereye ubushobozi bwo guhangana n’ibigeragezo?

————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————

Igihe cyo kubaka inyubako ndende, birasanzwe ko ari ukugerageza kwegeranya ibikoresho byose nkenerwa. Ibi bikorwa vuba na vuba kandi bishobora kugera ku burebure butandaje. Gusa iyi si inyubako. Bisaba imyitwarire kugira ngo tubashe kurinda no kubaka neza ubuzima bwacu, imiryango, ubucuruzi n’itorero. Ibitugize ni byo begaragaza imbaraga nyakuri n’agaciro k’ibyo twubaka.

Ugengeye ku Abaroma 5:3-4, ni ibihe bintu bijyana no kubaka imyitwarire?

—————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————————

Uruhuri rw’ibibazo nibyikubita ku nyubako, imiterere yiyo nyubako izabasha gufasha iyo nyukako guhangana nabyo. Biroroshye cyane kuba igikwa (ibiti cyangwa ibyuma abubatsi bahagararaho bubaka) gishobora kuvaho igihe inyubako yaba ihuye n’umuyaga mwinshi. Iyo abubatsi bakeneye igikwa cya guhagararaho bubaka, ntabwo kifashishwa kugira ngo mu gukora imiterere ihambaye y’inyubako. Mu bucuruzi, igikwa twakita ubucakura, uturingushyo n’imitako, ariko igiha ubucuruzi imiterere yabwo ni (i) igicuruzwa (ii) abakiriya babwo (iii) indangagacira zabwo na (iv) ubuyobozi bwabwo.

 

INTWARO Z’IMYITWARIRE

Imyitwarire igizwe na-

Kwemera inshingano uhabwa

Tangirana n’inshingano zoroheje (kujugunya imyanda hanze, gushyira ku murongo icyumba cyawe, kwibutsa abakiriya kugaruka undi munsi bitwaje amakuru akenewe, guhura n’umugore wawe ku gihe, gutegurura umugabo wawe ibyo kurya/inkweto/ikinyamakuru/ikiganiro cyo kuri TV)

Guhora witeguye

Guhora witeguye byagura ubushobozi bw’umuntu mu guhangana n’ibihe bikomeye.

Gushikama

Inyubuti “P” mu gitutu igaharariye ABANTU! Kwiga uburyo bwo kwisanisha n’abantu bari mu kaga (bashyizweho igitutu) ni itwaro ikomeye yo guhora witeguye gushikama. Abihangana bagashikama bahora biteguye kugera ku musozo w’urugamba baba bariho.

Ni ukuhe kuri muri Luka 11:8 Krist aduhugurira?

———————————————————————————————————————

Gushikama (gutitiriza/kwihangana) ni imbuto y’imyitwarire mu itorero.

 

Gukora iby’ubutwari

Uramutse utangiye kugendagenda hejuru y’amazi, urohama ukigera mu ntambwe nke cyane. Intsinzi izaza buhoro buhoro uko ibihe byicuma, ushobora kubyita gutsindwa cyangwa igihombo, ariko gerageza kwigira kuri uko gutsindwa noneho ejo hazaza uzabyite “ubunararibonye”.

 

Ni gute Imigani 24:16a isanisha amakuru ku myitwarire.

——————————————————————————————————————–

Kuba uwirengera inshingano uhabwa

Ni gute Yakobo 5:16 yisanisha n’ukwirengeza inshingano n’imibanire myiza by’umwizera ku itsinda rito ry’abizera.

———————————————————————————————————————

Ni gute gukura kw’imyitwarire bizafasha abatari abakirisito?

———————————————————————————————————————

ITEGEREZE ISARO

Imyitwarire ntishobora guhinduka ako kanya. Bisaba igihe kongeraho ingorane, ibigeragezo, amananiza, imbogamizi, n’ibibabaza cyane: Insinzi, kugirango itegurwe. Isaro ni urugero rwiza rw’uburyo imyitwarire ihinduka. Ikinyamunjonjorerwa gihura n’umucanga ukibangamira iyo ugiye ku ruhu rwacyo. Mu guhangana n’ububabbare bwacyo, ikinyamunjonjorerwa kigenda buhorobuhoro gisohora ibigifasha kwirinda uko kubangamirwa n’umusenyi. Nyuma y’igihe, ibubabare busimburwa n’isaro ryiza cyane. Imana izakoresha ibikubbangamiye byose mu buzima kugira ngo uvemo ikintu cyiza cyane. Birashoboka ko waba uri guhura n’ibintu bigoye ubuzima bwawe? Birashoboka ko Imana yaba yarohereje umuntu mu buzima bwawe, cyangwa mu itorero akaba akubangamiye? Ba maso ku buryo ukomeza gutanga ubyuryohe bwa Yesu Kristo kugira ngo imana ikoeze guhabwa icyumahiro cyayo.

Ubu butumwa mwabuteguriwe kandi mwabugejejweho n’ Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Tel/Whatsapp: +14128718098
Email: eustachenib@yahoo.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!