bwiza.com
Ahabanza » Hahishuwe uko Joseph Kabila yifashishije intasi z’Abanya-Israel mu kuneka abataravugaga rumwe nawe
Amakuru Politiki

Hahishuwe uko Joseph Kabila yifashishije intasi z’Abanya-Israel mu kuneka abataravugaga rumwe nawe

Uvda, ikiganiro gicukumbuye cya televiziyo yo muri Israel yitwa Channel 12, cyasohoye amabanga y’ikigo cy’ubutai kigenga kitwa Black Cube, kimaze iminsi gishyirwa mu majwi ku mikorere yacyo, aho bivugwa ko muri Congo abakozi bacyo barenze imbibe ubwo bakoreraga Joseph kabila wari perezida w’iki gihugu.

Biravugwa ko hari mu mpera za 2015 ubwo Black Cube yatangizaga igikorwa kiswe “Opération Coltan”, umwe mu mishinga y’ingenzi yakozwe n’iki kigo cy’ubutai kigenga abakozi bacyo benshi bahoze bakorera inzego z’ubutai zitandukanye za Israel nka Mossad, Shin Bet na 8.200, umutwe ushinzwe ubwirinzi bw’ibitero byo kuri internet w’igisirikare cya Israel.

Umuyobozi wa Black Cube, Dan Zorella ngo yabonanye na Perezida joseph Kabila, maze bagirana ibiganiro Uvda ivuga ko byabaga bidasanzwe. Umwe mu bahoze bakorera Black Cube avuga ko, “Kabila yashakaga kumenya byose byabaga mu nama z’abatavuga rumwe n’ubutegetsi. Uwayitabiriye n’abavugaga Perezida. Yashakaga kumenya niba hari abamwegereye bamugambanira. Abari abagambanyi. Kandi hari abagambanyi.”

Nk’uko Uvda ikomeza ivuga, ngo abakozi basaga 10 ba Black Cube bagize imwe muri hotel nini muri Kinshasa ibiro bikuru bya serivisi z’ubutasi zabo mu buryo butazwi cyangwa butemewe.

Mu 2016, ngo abatavuga rumwe n’ubutegetsi bagera kuri 17 bishwe barashwe ubwo bari mu myigragambyo. Ku rundi ruhande, umukozi wa Black Cube w’umugore ngo yageragezaga kuneka, ariko ntiyabibasha, niba hari isano iri hagati ya Kabila n’Umunyemari wo muri Israel witwa Dan Gertler.

Black Cube ntacyo yavuze kuri iki kibazo cya Congo, ariko iki kigo gifite ibiro I Londres cyatanze ikirego imbere y’urukiko rwo mu Bwongereza gishinja Uvda n’umunyamakuru Ilana Dayan kugisebya, gisaba n’impozamarira n’inyungu ya miliyoni 15 z’amafaranga akoreshwa mu Bwongereza nk’uko RFI ivuga.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!