bwiza.com
Ahabanza » Rusizi: Abakoraga mu ruganda rwa Shagasha baragaya uwari umuyobozi  warwo  wabashoye mu bwicanyi
Amakuru Politiki

Rusizi: Abakoraga mu ruganda rwa Shagasha baragaya uwari umuyobozi  warwo  wabashoye mu bwicanyi

?

Kugeza ubu mu ruganda rw’icyayi rwa Shagasha ruri mu murenge wa Giheke mu karere ka Rusizi habarurwa abari abakozi barwo n’abandi bakoraga mu mirima y’icyayi 37 bamaze kumenyekana bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi,benshi bakaba barishwe n’abo bakoranaga ku itegeko ry’uwari umuyobozi warwo Nsabimana Callixte ubu utazwi aho aherereye,bamwe mu bo yashoye mu kwica bagenzi babo bakoranaga bakavuga ko bifuza kumubona ngo bamushinje kumugaragaro aryozwe ibyo yahakoreye.

Mu kiganiro na Bwiza.com ubwo muri uru ruganda hibukwaga ku nshuro ya 25 abari abakozi barwo,abahinzi n’abasoromyi b’icyayi bishwe muri Jenoside yakorewe abatutsi , Ngendahimana Wellars wari umuzamu warwo mu gihe cya Jenoside,yavuze ko yemera ko yagize uruhare mu kwica no kudatabara bagenzi be bicwaga,we na bagenzi be bandi bijanditse muri Jenoside bakaba barabitegetswe n’uwari umuyobozi warwo Nsabimana Callixte.

Abayobozi banyuranye mu kwibuka abari abakozi b’uru ruganda bishwe muri Jenoside yakorewe Abatutsi

Avuga ko ubugome ndengakamere bw’uyu muyobozi bwatangiye urugamba rwo kubohora u Rwanda  rutangiye,aho yatangiye kujya yaka abakozi amarangamuntu akayajyana iwe mu biro akajya ayamarana iminsi akabona kuyabasubiza, bikavugwa  ko  ngo yabaga akora amalisiti y’abatutsi bahakoraga ngo umunsi  wateguwe wo kubatsemba bizamworohere, kandi ngo ntiyatinye gutangira guhita ashyira ubugome bwe mu bikorwa kuko yatangiye kwirukana abatutsi hafi ya bose bahakoraga ahereye ku bakoraga imirimo y’amaboko.

Ngendahimana akomeza avuga ko  hagati mu ijoro ryo ku wa 6 Mata 1994,uyu muyobozi yabasanze ku izamu  yitwaye mu modoka,arira yihanagura  avuga ko inyenzi  zimaze kwica perezida Habyarimana zimuhanuye mu ndege, bakaba bagomba kuba maso bakikiza umwanzi kandi mu gitondo uje mu ruganda wese bakamusubizayo,dore ko ngo muri abo bazamu bose nta mututsi n’umwe wari urimo.

Ati’’ Nsabimana Callixte ubugome bwe yabutangiye kare urugamba rwo kubohora igihugu rugitangira abwira abakozi b’abahutu ko umwanzi wabo ari umututsi bakorana kuko inyenzi zenewabo zije kubamara, mu gihe cy’amashyaka menshi yirara mu batutsi  n’abafite isura nk’iyabo bose bakoraga imirimo y’amaboko arabirukana, muri Jenoside aba ari we uza arira atubwira ko abanzi bamaze kwica umukuru w’igihugu bamuhanuye mu ndege, tukaba tugomba gutangira kwikiza umututsi dukorana wese,  turabikora turabica.’’

Yarakomeje ati’’ si we gusa kuko n’umugore we yicishije umwe mu bakobwa bakoraga mu ruganda avuga  ngo yari yarabuze uburyo yamwikiza kuko ari ihabara ry’umugabo we, na we yicwa atyo, abo uyu mugabo yashoye muri Jenoside tukica bagenzi bacu twese tukaba tubyicuza kuko jye nanabifungiwe imyaka 8 yose, ngasaba ko yafatwa akaza kuburanishirizwa hano tukamushinja ubwo bubi bwose,akabiryozwa.’’

Abagera kuri 4 barokotse batishoboye bararemewe

Ndagijimana Laurent uhagarariye ibuka muri aka karere avuga ko iki ari na cyo cyifuzo cya ibuka, akavuga ko amakuru ahagije kuri uyu muyobozi mubi yatanzwe,ko nubwo batazi aho aherereye ariko afashwe akaryozwa ibyo yakoze muri uru ruganda byashimishsha abo yagize imfubyi n’abapfakazi bose, dore ko ngo yanafataga bamwe mu basoromyi b’icyayi bari abahigi bakazana imbwa bagahigisha ababaga bihishe mu byayi kugeza babiciye kubamara.

Umuyobozi w’aka karere wungirije ushinzwe imibereho myiza y’abaturage Nsigaye Emmanuel na we yagaye uyu muyobozi avuga ko Jenoside ari icyaha kidasaza amaherezo azafatwa akaryozwa ibyo yahakoze byose,anashimira uruganda uburyo rwita ku barokotse barukoragamo,avuga ko ubuyobozi buzakomeza kuruba hafi mu guharanira imibereho myiza yabo.

Kugeza ubu nk’uko bivugwa n’umuyobozi mukuru warwo Eleano Mwai, ngo bamaze gukorera byinshi abarokotse Jenoside barukoragamo,birimo kubaremera,kubaha akazi,kubakira abatishoboye muri bo n’ibindi,bakazanabikomeza,uwo munsi bakaba  bararemeye abandi 4 uri bo.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com