bwiza.com
Ahabanza » Umunyemari w’Umugande wari uherutse gufatirwa mu Rwanda yarekuwe
Amakuru Politiki

Umunyemari w’Umugande wari uherutse gufatirwa mu Rwanda yarekuwe

Ubuyobozi bw’u Rwanda bwarekuye Emmanuel Sebuzuru, Umunyemari w’Umugande wari uherutse gufatirwa mu Rwanda kuwa Gatatu ushize.

Yego, nabwiwe ko yarekuwe,” uyu ni Ambasaderi w’u Rwanda muri Uganda, Frank Mugambage avugana na Chimpreports kuri uyu wa Gatandatu nyuma ya saa sita.

Yari afite ibibazo bimwe,” ibi ni ibyakomeje bitangazwa na Ambasadaderi Mugambage utifuje kugira byinshi arenzaho.

Sebuzuru ni umuyobozi w’ikigo gitwara abagenzi kitwa Horizon Bus Company watawe muri yombi n’Urwego rw’Igihugu rw’Ubugenzacyaha (RIB) ubwo yambukaga umupaka akajya mu Ruhengeri ngo agiye gufata amafaranga y’iki kigo.

Iyi nkuru iravuga ko yafashwe na RIB ikamujyana ku biro by’akarere aho yahatiwe ibibazo kubera ubwinshi bw’amafaranga yari afite.

Abashinzwe iperereza nta kintu kibi babonye barangije baramureka aragenda ntacyo ashinjwe,” uyu ni umwe mu bayobozi mu Rwanda utarifuje ko amazina ye atangazwa avugana na Chimpreports.

Uwitwa Geoffrey Barore Nombe, ukuriye ishyirahamwe ry’abacuruzi ku mupaka wa Cyanika, avuga ko Sebuzuru yahamagawe kuwa gatatu kuri telephone na manager wa Jaguar Bus Company mu Ruhengeri, amusaba kwambuka mu Rwanda agatwara amafaranga bari bakoreye ngo ayajyane kuri banki.

Ubwinshi bw’aya mafaranga ngo nibwo bwateye amakenga abayobozi mu Rwanda bituma Sebuzuru atabwa muri yombi.

Nyuma yo gusanga nta cyari kihishe inyuma y’ayo mafaranga dore ko hari umubare ntarengwa w’amafaranga aba agomba gusohoka mu gihugu icya rimwe, byabaye ngombwa ko Sebuzuru arekurwa asubira iwabo muri Uganda.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!