bwiza.com
Ahabanza » Hifuzwa ko umupaka uhuza Congo n’u Rwanda wafungurwa amasaha 24/24
Amakuru Politiki

Hifuzwa ko umupaka uhuza Congo n’u Rwanda wafungurwa amasaha 24/24

Abakoresha umupaka muto uhuza u Rwanda na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo uzwi nka Petite Barrière bavuga ko bawufunguriwe ukazajya ukora amasaha 24 kuri 24, byazamura iterambere ryabo ry’ubucuruzi.

Kuba uyu mupaka ukora amasaha 12 gusa byagera nimugoroba ugafunga ngo bidindiza urujya n’uruza rw’abantu ndetse ko bituma abakora ubucuruzi badakora akazi kabo batuje .

Uyu ati “Nk’umuturage wagiye hariya i Goma akumva saa kumi n’imwe zigeze aza arimo guca igikuba kugira ngo batamufungiraho, ndumva bawufungura umuturage akisanzura yaba ari mu gihugu muri Congo isaha ku isaha akaza gutaha, yagera no mu Rwanda agakomeza akazi ke”.

Undi “Bidindiza iterambere ryacu kubera ko tuba dukora amasaha make, umuntu aba afite akazi hakurya hariya mu gihugu cy’abaturage bikaba ngombwa ko ataha kare kugira ngo umupaka watawufunga atarahagera”.

Baganira na RBA, Bakomeza bavuga ko ingaruka zihari ku mpande zombi, uyu mubyeyi ati “Hari icyo bitudindizaho kuko bigeza saa kumi n’ebyiri z’umugoroba tukiri muri Congo, turimo gucururizayo bimwe tukabigarura inaha bikarara bigahomba”.

Ubuyobozi bw’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka ruvuga ko Leta y’u Rwanda iri mu biganiro na Repubulika Iharanira Demokarasi ya Congo bigamije kuba hashyirwhaho amasaha 24/24 kuri iyi bariyerri.

Umuyobozi Mukuru w’urwego rushinzwe abinjira n’abasohoka, Lt Col Francois Regis Katarayiha, avuga ko ibiganiro nibinozwa hazashirwaho abakozi ku mpande zombi hakanubakwa ibikorwaremezo.

Ati “Turimo kuvugana na Congo kugira ngo hariya kuri Petite Barrière ndetse na grande Bariere tuhashyire ibikorwarezo n’abakozi ku mpande zombi bituma bizashoboka ko uyu mupaka wakora amasaha yose.

Kugeza ubu imipaka ihuza u Rwanda n’ibindi bihugu ikora amasaha 24 kuri 24, ni umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda, uwa Rusumo ukora kuri Tanzania na Kagitumba mu Karere ka Nyagatare.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!