bwiza.com
Ahabanza » Kigali: Umurambo w’umuntu utaramenyekana wakuwe mu mugezi wa Nyabugogo
Amakuru Politiki

Kigali: Umurambo w’umuntu utaramenyekana wakuwe mu mugezi wa Nyabugogo

Mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019, nibwo umurambo w’umusore uri mu kigero cy’imyaka 25 na 30 wakuwe mu mugezi wa Nyabugogo warerembagamo.

Uyu murambo w’umusore wari wambaye agakabutura n’agapira k’umukara warerembaga mu mugezi wa Nyabugogo, Akagari ka Nyamweru, Umurenge wa Kanyinya, Akarere ka Nyarugenge mu Mujyi wa Kigali, ukaba wakuwemo ku bufatanye bwa Polisi n’abaturage.

Abatuye muri aka gace bavuga ko isura ye basanze batayizi muri aka gace, by’umwihariko ko bishoboka ko hashize iminsi apfuye bitewe n’uko umurambo we wari watangiye kwangirika.

Umuvugizi wa Polisi mu Mujyi wa Kigali, CIP Marie Umutesi Goretti, yatangaje ko batarabasha kumenya imyirondoro ya nyakwigendera, by’umwihariko ko bagiye gutanga amatangazo ngo barebe ko umuryango we waboneka.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!