bwiza.com
Ahabanza » Knowless yavuze impamvu atajya ashyira umwana we ku karubanda
Imyidagaduro

Knowless yavuze impamvu atajya ashyira umwana we ku karubanda

Umuhanzikazi Ingabire Jeanne Butera uzwi nka Knowless yatangaje impamvu atajya ashyira umwana we, Or ku karubanda by’umwihariko ku mbuga nkoranyambaga.

Knowless yashakanye na Clement Ishimwe mu 2016. Baje kwibaruka umwana w’umukobwa ariko uyu mugore  agashinjwa na rubanda guhisha uyu mwana, ingingo atera utwatsi yivuye inyuma.

Mu kiganiro na Magic Fm mu mpera z’icyumweru, Knowless yatangaje ko kuba adashyira Or ku karubanda ari ukubungabunga ubuzima bwe bwite.

Ati “ Umwana  mu by’ukuri ntabwo ari ukumuhisha. Iyo umwana akiri mutoya hari purayivasi [pravicy], ubuzima bwite aba akeneye ko umuntu mukuru atagomba kumwinjiriramo. Twebwe [Knowless na Clement] twabifashe nk’ingamba zacu. Ni ibintu twumvikanyeho (…). Or we aracyafite urugendo rurerure, ntituzi niba azakunda kuba expose [gushyirwa ahagaragara]. Ubwo rero twifuje kumurekera uburenganzira bwe,”

Knowless yatangaje ko uyu atari umwanzuro wafashwe ari uko uyu mukobwa avutse.

Ati “ Twafashe icyemezo mbere y’uko Or azanabaho, mbere y’uko tubana. Cyari icyifuzo cyacu igihe Imana yaba iduhaye umwana.”

Uyu mugore kandi yahakanye  ibyatangajwe ko umwana we yajyanwe mu Bwongereza agiye kuvuzwa. Yemeza ashimitse ko nta ndwara y’umwihariko uyu mwana afite abandi bana batagira.

Ibi bitandukanye n’ibyacicikanye cyane ku mbuga nkoranyambaga ko uyu mwana yaba afite indwara y’amaso imugeramiye.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!