bwiza.com
Ahabanza » Kuva muri E.U kw’u Bwongereza gushobora gusubirwamo nyuma yo kwegura kwa Theresa May
Amakuru Politiki

Kuva muri E.U kw’u Bwongereza gushobora gusubirwamo nyuma yo kwegura kwa Theresa May

Minisitiri w’Ububanyi n’Amahanga w’u Bwongereza, Jeremy Hunt, umwe mu bashobora kuzasimbura Theresa May ku mwanya wa Minisitiri w’Intebe, yaraye avuze ko umuyobozi w’u Budage, Angela Merkel , yagaragaje ko Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi witeguye kongera kuganira kuri gahunda y’u Bwongereza yo kuva muri uwo muryango.

Nyuma yo kuvugana na Angela Merkel mu cyumweru gishize, Hunt aravuga ko guhindura amasezerano Theresa May yari yarashyizeho umukono bishoboka. Yavuze ko u Bwongereza bumaze gushyiraho Minisitiri w’Intebe mushya, Umuryango w’Ubumwe bw’u Burayi waba ushaka kureba ibitekerezo bishya yaba azanye kuri iki kibazo. Yavuze ko baramutse babyitwayemo neza, nta gushidikanya Abanyaburayi bakwemera gusubira mu masezerano bagiranye n’u Bwongereza.

Gusa, Hunt ntiyasobanuye neza niba icyasubirwamo ari amasezerano yibanze yo kuva muri uwo muryango kenshi byavuzwe ko ari ntavuguruzwa, cyangwa niba ari andi masezerano agenga imikoranire y’u Bwongereza n’uwo muryango mu gihe bwaba bumaze kuvamo nk’uko iyi nkuru dukesha Ijwi rya Amerika ikomeza ivuga.

Theresa May yasinyanye amasezerano yo kuvana u Bwongereza mu muryango w’Ubumwe bw’u Burayi umwaka ushize ariko abadepite b’u Bwongereza bayanze gatatu kose bituma italiki yari yagenwe gushyirwa mu bikorwa yigizwa inyuma inshuro ebyiri. Iheruka yashyize iyo gahunda ku ya 31 z’ukwa cumi.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!