bwiza.com
Ahabanza » Musonye yavuze amagambo akakaye kuri Yanga na Simba banze kwitabira CECAFA Kagame Cup mu Rwanda
Imikino

Musonye yavuze amagambo akakaye kuri Yanga na Simba banze kwitabira CECAFA Kagame Cup mu Rwanda

Umunyambanga Mukuru wa CECAFA, Nicholas Musonye yanenze amakipe yo mu gihugu cya Tanzania, Yanga Africans na Simba SC yatangaje ko atazitabira irushanwa rya CECAFA Kagame Cup 2019.

Biteganyijwe ko iri rushanwa rizabera mu Rwanda kuva kuwa 7-21 Nyakanga 2019.

Musonye yavuze ko ibi bitabuza iri rushanwa kuba kuko aya makipe atari yo kamara.

“ Ntibitabiriye (Yanga) irushanwa ry’ubushize kandi mwibuke ko  atari nabo batwaye igikombe cya Shampiyona muri Tanzania. Ntituzagira icyuho cyabo, mubareke bagende. Reka bajye batsindwa 5-0 yewe na 6-0 mu marushanwa ya CAF ni mu gihe. Ukutaboneka kwabo ntacyo bidutwaye.”

Ikipe ya Yanga yasobanuye ko itazabasha kwitabira imikino ya CECAFA Kagame cup bitewe n’imyiteguro iteganya mbere ya Shampiyona kandi ko bamwe mu bakinnyi bayo bazaba bari mu gikombe cya Afurika.

Musonye yatangarije Goal.com ko ibi nta kibazo kirimo cyane ko hari andi makipe azava muri Kenya, Uganda, Rwanda, Congo- Kinshasa azitabira iri rushanwa.

Yavuze ko nta kabuza amakipe 16 bakeneye mu irushanwa azaboneka kandi ko bizagenda.

Hagati aho ikipe ya Zesco United yo muri Zambia, AS Vita  Club na Motema Pembe zamaze kwemeza ko zizitabira iri rushwanwa.

Iyi kipe ya Azam FC akaba niyo yegukanye igikombe cya CECAFA Kagame Cup 2018 itsinze ku mukino wa nyuma Simba SC  ibitego 2-1. Ikipe ya Gor Mahia ni yo yasoje ku mwanya wa 3 itsinze JKU yo muri Zanzibar ibitego 2-0.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!