bwiza.com
Ahabanza » Nyamasheke: Abanyamuryango ba FPR/ Inkotanyi bahaye umukoro abayobozi batoye
Amakuru Politiki

Nyamasheke: Abanyamuryango ba FPR/ Inkotanyi bahaye umukoro abayobozi batoye

?

Nyuma y’amatora y’abahagarariye abandi mu muryango FPR/ Inkotanyi yatangiriye ku rwego rw’umudugudu ku wa  11 na 12 Gicurasi uyu mwaka, agakorwa ku rwego rw’akagari n’urw’umurenge mu matariki yagiye akurikiraho atandukanye, kuri uyu wa 8 Kamena, abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahagarariye abandi batoye ababahagarariye ku rwego rw’Akarere babasaba kongera imbaraga mu kuzamura ubukungu bw’Akarere.

Ni amatora yitabiriwe n’abarenga 98% by’abagombaga gutora bose. Ibyavuye mu matora byagaragaje ko abatorewe kujya muri komite nyobozi y’uyu muryango ku rwego rw’akarere Chairman yabaye Kamari Aimé Fabien, yungirizwa na Ntaganira Josué Michel, umwanditsi aba Uwizeramariya Anastasie, hanatorwa abagize za Komisiyo aho uwatorewe iy’ubukungu yabaye Musabyimana Justin, uw’iy’imiyoborere myiza aba Muhirwa Ngendabanyika Vincent, uw’iy’imibereho myiza aba Nabagize Justine,uw’iy’ubutabera aba Niyitegeka Chrysologue.

Abanyamuryango ba FPR Inkotanyi bahaye umukoro abo batoye

Hanatowe kandi batatu mu rubyiruko bazaruhagararira muri komite nyobozi y’umuryango ku rwego rw’akarere,ahatowe Rugira Amandin Jean Paul, Mukashyaka Daphrose na Nsengiyumva Samuel, hanatorwa abahagarariye urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi, aho umuyobozi wabaye Mukamasabo Appolonie, yungirizwa na  Mukakabogora Athanasie, umunyamabanga aba Nyiraneza Thamar,na ho mu rw’urubyiruko hatorwa Muneza Degrâce wungirijwe na Ingabire Vestine,umunyamabanga aba Bikorimana Aimable, ku rubyiruko n’abagore  hanatorwa abagize za komisiyo.

Bamwe mu banyamuryango ba FPR Inkotanyi baganiriye na Bwiza.com nyuma y’aya matora, basabye ababahagarariye kurwanya no kugabanya ku buryo bufatika ubukene mu baturage b’aka karere, bagakorerwa ubuvugizi hakaboneka imirimo myinshi idashingiye ku buhinzi,dore ko mu bice by’icyaro abaturage hafi 100% usanga ari bwo bacyiziritseho kandi nta n’indi mishinga iha akazi abaturage benshi uretse VUP na yo itari mu mirenge yose,bakumva ibi bikozwe barushaho gutera imbere.

Nyirahabuhazi Marthe wo mu kagari ka Gako,umurenge wa Kagano yagize ati’’ tubatoye tubizeye turabasaba gukomeza kugera ikirenge mu cya Nyakubahwa perezida Kagame mu kudushakira imibereho myiza. Bashake ukuntu imibereho y’umugore w’aka karere yarushaho kuba myiza kuko ikirimo ibibazo byinshi, urubyiruko rukora imirimo itari iy’ubuhinzi ruracyari mbarwa, ibi kimwe n’ibindi dukeneye babitugejejeho twarushaho gutera imbere.’’

Chairperson w’urugaga rw’abagore rushamikiye ku muryango FPR Inkotanyi watowe Mukamasabo Appolonie, yabwiye Bwiza.com ko koko abagore bagifite byinshi byo gukora no gukorerwa ngo babashe kugera ku iterambere rishyitse, asaba ubufatanye bwa bose ngo babashe kugera ku ntego yabo irimo kurwanya bivuye inyuma igwingira ry’abana, imirimo mike ibyara inyungu n’ibindi.

Chairman w’uyu muryango ku rwego rw’aka karere Kamari Aimé Fabien yasabye abanyamuryango bose gukomeza  gushaka icyateza imbere akarere,abizeza ubufatanye muri byose kugira ngo ishingano buri wese yatorewe azabashe kuzuzuza neza,gukomeza gushyigikira amahame y’umuryango no kunoza imikorere cyane cyane ku nzego z’imidugudu,buri wese aharanira icyarushaho kunoza imibereho myiza y’abaturage.

Umugenzuzi mukuru wungirije w’umuryango FPR Inkotanyi mu ntara y’uburengerazuba Mugabe Innocent,yishimiye uko aya matora yagenze,asaba abatowe kutazatatira igihango n’icyizere bagiriwe,bakazakomeza guharanira ko buri muturage w’aka karere abaho yishimye.

Umugenzuzi mukuru wungirije w’umuryango FPR/ Inkotanyi ku rwego rw’intara, Mugabe Innocent yishimiye uko aya matora yagenze.
Chairman w’umuryango FPR Inkotanyi mu karere ka Nyamasheke, Kamari Aimé Fabien

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!