bwiza.com
Ahabanza » RDC: Abantu barindwi barimo abasirikare babiri ba FARDC bishwe n’abantu bitwaje ibirwanisho
Amakuru Politiki

RDC: Abantu barindwi barimo abasirikare babiri ba FARDC bishwe n’abantu bitwaje ibirwanisho

Abantu barindwi barimo abasirikare babiri ba Repubulika iharanira Demokarasi ya Congo bishwe n’abantu bitwaje intwaro mu bitero bibiri byagabwe kuwa Gatandatu no ku Cyumweru mu giturage cya Gbi ku nkengero z’Ikiyaga cya Albert no mu gace ka Tsukpa muri Sheferi ya Mambisa, ho muri Teritwari ya Djugu mu Ntara ya Ituri.

Igitero cya mbere cyagabwe kuwa Gatandatu, ku itariki 08 Kamena mu giturage cya Gbi, ku nkengero z’Ikiyaga cya Albert. Umuyobozi wa Mambisa akaba avuga ko abantu bitwaje intwaro bishe abantu batatu barimo umucuruzi. Aba kandi batwaye bunyago abasore babiri baje kwicwa mu masaha yakurikiye.

Aba bantu biswe amabandi yitwaje intwaro ngo banasahuye amafi y’abaturage mbere yo gusubira inyuma ahagana saa sita nyuma yo kwigarurira aka gace mu gihe kingana n’igice cy’umunsi. Abaturage bakaba barahungiye mu bice bya Logo, Lopa, Bunia no muri Uganda. Ingabo za leta (FARDC) ngo zaje kuhagera  ninjoro nk’uko iyi nkuru dukesha Radio Okapi ikomeza ivuga.

Naho mu giturage cya Linga, mu Murenge wa Walendu Pitsi, inkambi ya FARDC yatwitswe n’abantu bitwaje intwaro ariko ntihagira umuntu uhasiga ubuzima.

Igitero cya kabiri cyabaye kuri iki Cyumweru, itariki 09 Kamena ahagana saa kumi n’imwe mu giturage cya Tsukpa, muri Sheferi ya Mambisa, muri Teritwari ya Djugu.

Biravugwa ko abitwaje ibirwanisho barashe abasirikare babiri ba Congo babasanze mu birindiro byabo bagahita bapfa, abandi bagatwara imbunda zabo zo mu bwoko bwa AK 47.

Iyi nkuru ikaba isoza ivuga ko abandi basirikare boherejwe mu gitondo cyo kuri uyu wa Mbere gukurikirana abo bantu bahise bahungira mu ishyamba.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!