bwiza.com
Ahabanza » Ubaka neza inzu yo kwizera kwawe
Ijambo ry'Imana Iyobokamana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Ubaka neza inzu yo kwizera kwawe

Abahebirayo 11:1

“ Kwizera ni ukumenya rwose ibyiringiro udashidikanya ko bitazaba, kandi ni ko kuduhamiriza ko ibyo tutareba ko ari iby’ ukuri “

Ukwizera kumeze nk’ inzu. Bisaba kuyubaka k’ umusingi ukomeye. Kugira ngo imiyaga cyangwa imitingito niza ibashe kutagira icyo iba. Umusingi w’ ukwizera ni Ijambo ry’ Imana. Ntushobora kubaka ukwizera gukomeye nta jambo ry’ Imana riba muri wowe. Igice cyiza cy’ uk’ ukuri ni uko ijambo ry’ Imana ntabwo rijya ritsindwa cyangwa ngo rinanirwe n’ikintu na kimwe.

Ritanga intsinzi ijana ku ijana

Umugabo Salomoni we yarazi imbaraga z’amasezerano. Kuko yabonye uko Imana yabitse ijambo ryayo yari yarasezeranije ise umwami Dawidi, igihe yari arangije kubaka inzu y’ Imana. Kuko Imana yari yarabibwiye se ko umwana we ariwe uzamwubakira urusengero..( 1 ubwami 8:56). Ntakintu gishobora guhindura cyangwa guhagagarika ibyo Imana yakuvuzeho cyangwa ishaka kugukorera isaha yayo yageze.

Nkuzaniye inkuru ikubwira ko Imana ishaka ko iba umusingi w’ inzu yawe y’ ukwizera. Kandi ko ishaka no gusohoza icyo uhora uyisaba kijyanye n’ ibibazo bisa nkaho bikugarije. Imana ishaka ko wubaka ukwizera kwawe ku ijambo ryayo. Kuko nuramuka wubatse ukwizera ku ijambo ryayo, gutabarwa kwawe ntibizareba igihe Umwanzi amaze ababaza umubiri wawe cyangwa uko yangije ibijyanye n’ amafaranga yawe cyangwa agatwara imitungo yawe, ntibizareba uko yagerageje kugutwara umunezero wawe n’ amahoro yawe cyangwa birebe uburemere bw’ibibazo ufite nonaha.

Kuko uzashobora kumutera umugeri maze ukamuhagarike akakuva imbere, kuko ukwizera kwawe kuzaba kwigagaraza ko ukwiriye kugarurirwa ibyawe cyangwa guhabwa ibyo uzaba ukeneye. Ukwizera kwawe kuzaguha ubwinshingizi cyangwa buguhe umutekano uhagije kuburyo nta kintu na kimwe kigomba guhagarara mu inzira yawe, ngo gishaka kwitambika imbere yawe.

Kubera iyo mpamvu , Twubake ukwizera kwacu kandi dutere intambwe muri ko, kuko ijambo ry’ Imana rigusezeranya ko Imana izaduha ikintu cyose tuzaba dukeneye mu ubuzima bwacu binyuze mu ubuhanga bwe. (2 Peter1:3). Twemerere imbaraga zo kutugeza ku Imana yacu mu inzira y’ Ijambo ryayo kuko Bibliya ari ijambo ry’ Imana kuri wowe nanjye, duhitemo kuyizera mu igihe dufite icyo turi kuyisaba cyangwa icyo dushaka gukora mu mibereho yacu ya buri munsi , kuko ibintu byiza bizatangira kuboneka mu ubuzima bwacu.

Iri jambo muritegurirwa kandi mukarigezwaho n’Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Imana ibahe umugisha….!

Nibintije Evangelical Miniseries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

+14123265034(WhatApp)

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!