bwiza.com
Ahabanza » Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buhangayikishijwe n’Abarundi bakoze jenoside mu Rwanda bakaba batarahanwa
Amakuru Politiki

Ubushinjacyaha bw’u Rwanda buhangayikishijwe n’Abarundi bakoze jenoside mu Rwanda bakaba batarahanwa

Umushinjacyaha mukuru w’u Rwanda, Mutangana Jean Bosco, atangaza ko u Rwanda ruhangayikishije n’umubare munini w’Abarundi bashinjwa gukora Jenoside mu Rwanda bakaba badafatwa ngo bashyikirizwe ubutabera.

Yabitangarije itangazamakuru mu mpera z’icyumweru gishize, i Kigali ubwo yari amaze kugirana ibiganiro na Serge Brammertz, uhagarariye ibiro b’umucamanza mukuru w’Urugereko rwashyiriweho kurangiza imanza zasizwe n’urukiko mpuzamahanga rwashyiriweho u Rwanda (MICT).

Ibiganiro abayobozi bombi bagiranye byibanze ku ntego bihaye yo gukorera hamwe kugira ngo bazabashe gufata abacyekwaho gukora jenoside yakorewe Abatutsi bahungiye mu mahanga bakaba bagishakishwa n’uru rukiko, ku isonga haza umunyemari Kabuga Felecien, Majoro Protais Mpiranya wari ukuriye umutwe wa gisirikare warindaga Perezida Habyarimana, Bizimana Augustin wari Minisitiri w’ingabo,…

Nyuma y’ibi biganiro byahuje aba bayobozi bombi, Mutangana yavuze ko ubushinjacyaha bw’u Rwanda bufite urutonde rw’Abarundi bashinjwa kugira uruhare muri jenoside yakorewe Abatutsi basaga ibihumbi bitandatu.

Umushinjacyaha mukuru avuga ko bagerageje gukora urutonde barushyikiriza Leta y’u Burundi ariko ntacyo yigeze irukoraho.

Yagize ati “Ntabwo hagaragaye ubushake bwa politiki ku ruhande rw’u Burundi kugira ngo budufashe gukurikirana Abarundi bakoze jenoside, kandi ibyo ngibyo bimaze iminsi, barahari benshi cyane cyane mu gace ka za Gisagara n’i Nyaruguru hariya ku mupaka w’u Burundi hari na raporo twohereje ariko nta nyishyu twigeze tubona. Icyo nacyo ni ikibazo”.

Akomeza avuga ko n’ubwo umwuka wa politiki hagati y’ibihugu byombi utifashe neza ko na mbere y’uko uzamo agatotsi nta cyo Leta y’u Burundi yakoze ngo bakurikiranwe.

Iki kibazo cy’Abarundi kimaze igihe kinini kivugwa, ubwo hacibwaga imanza z’Inkiko Gacaca, iki kibazo cyagiye kigarukwaho hibazwa uburyo Abarundi bakoze jenoside bagahita basubira iwabo bazakurikiranwa.

 

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!