bwiza.com
Ahabanza » Umugabo wanjye yabyutse mu ijoro, mukurikiye nsanga arimo gusambanira kuri robine n’umukozi wacu
Amakuru Urukundo

Umugabo wanjye yabyutse mu ijoro, mukurikiye nsanga arimo gusambanira kuri robine n’umukozi wacu

Umugabo wanjye dufitanye abana batatu, umukuru afite imyaka 8, mu myaka yose igera mu 10 tumaranye nibwo bwa mbere mufashe anca inyuma, gusa ikimbabaje ni uko yansize mu buriri akajya gusambana n’umukozi wacu w’umukobwa, hanze kuri robine.

Uko byagenze: Twararyamye rwose nta n’ikibazo dufitanye, noneho kubera ko murikaritsiye yacu amazi asigaye akunda kuza muri iyi minsi ahagana saa kumi z’igitondo, umukozi niwe wabyukaga akajya kuyareka, agasubira kuryama amajerekani yose ayavomye.

Naje gutungurwa no kubona saa kumi zigeze umugabo wanjye akajya kumukomangira ku cyumba ngo byuka ureke amazi yaje, rimwe na rimwe nkumva asohoye amajerekani, amubwira ngo voma aya, nurangiza ikinge, mbese nkumva arimo kumuha amabwiriza.

Byakomeje kuba, ariko nza kubyibazaho, nti uyu mugabo igihe twabaniye cyose ko nta wundi mukozi nigeze mbona abyuka agafasha akazi, n’urugwiro nabonaga bagirana rukantera kwibaza byinshi.

Ubwo yari abyutse, nagize amakenga, hashize nk’iminota 10 nsohoka bucece, ngeze hanze nsanga umukobwa yabyutse asohokana akamatola gato kari kegetse mu cyumba aryamamamo ariko barimo gusambaniramo, mbese hasi hejuru byakomeye.

N’umujinya mwinshi nahise mfata urubase rw’amazi ndubacubura hejuru, umugabo amuvaho ankubita muri urwo rukerera, si nzi niba ari njyewe wenda waba warakoze ikosa muri ako kanya ku buryo nari gukubitwa.

Bwarakeye umukobwa ndamwirukana ariko amakuru mfite ni uko ashobora kuba anafite inda. Ubu umugabo wanjye amaze icyumweru atari mu rugo, mubaza aho ari akambwira ngo ubugoryi mfite nibushira nzamubwire atahe.

Mungire inama kuko ubu ndicara nkibaza ikosa naba mfite nkaribura, nasubiza amaso inyuma nkireba nanatekereza kuri uwo mukozi nkibaza impamvu umugabo yaba yaransize mu buriri akajya gusambana na we hanze mu mbeho by’umwihariko. Mungire inama, nkore iki?

 

 

Izindi wakunda

10 Ibitekerezo

mike 10/06/2019 11:39 am at 11:39 am

Muraho neza?Inama nakugira nuko wareka iyo ngegera mugatandukana,ukamusigana nabakozi be,yagusimbuje.ntakirenzeho.

Subiza
Hussein 10/06/2019 4:05 pm at 4:05 pm

Ubwo rero ukaba umuhaye inama!!!!? Iyo nawe yogutandukana nawe yarikuyigira!!! Ntacyo mbonye umumariye!!!

Rata banza utuze! Numaragutuza wirengagize ibyabaye usabe umugabo wawe agaruke murugo muganire mushaka aho ikibazo kiri nyirizina wirinde kurakara. Ibyo ukora byose wibuke abana banyu ko babakeneye mwembi kandi mubanye mumahoro! Biragufasha gushaka igisubizo kuko wowe n’umugabo wawe mufitajye isezerano rya kubana ariko ntasezerano mufitanye n’abana ryo kubabyara, ntiyo mpamvu ukwiye gutekereza kukababara wagira wabuze papa wabana bawe kandi hari ahandi ari wibaze noneho abana kuba babura papa wabo kandi harahandi ari!

Subiza
Alb 10/06/2019 6:23 pm at 6:23 pm

Icyo ufite nicyo nabandi badite witwaye nabi ubwo c kumumenaho amazi uziko yari nugupfa umugabo mugiye cyo kurangiza agize ikintu kumikanga umutima wanahagarara uzamushake umugarure muziyunge nibikunanira uzabireke akomeze urugendo

Subiza
Kay 10/06/2019 7:12 pm at 7:12 pm

Birababaje uzamubabarire nagusaba imbabazi ariko nakomeza kukwita ikoryi uzazibukire kuko ntiyemera kwicuza nubundi yazabikora

Subiza
Nshimiyimana 10/06/2019 7:40 pm at 7:40 pm

Mujye mumenya kwita kubagabo banyu… Ntago navuga ko umugabo yagutaye muburiri akajya kureba umukozi ntakibazo gihari … Bishoboka ko uba wamwiriyeho agatangira gutekereza kuguca inyuma .. Reba ikibazo gihari ugikemure.

Subiza
Mm 10/06/2019 8:23 pm at 8:23 pm

Sha ndumva utorehewe pe,gusa nubwo wahubutse ariko ndakumva kuko iyo stuation umuntu wayihanganira Ni bake pe,inama nakugira rero ikigaragara umugabo wawe ararushaho kukubabaza kuko ntiyemera ikosa,gusa ndumva wareka kwihererana ikibazo ukareba inshuti ya hafi y’umuryango ukamusaba ko yabahuza n’umugabo wawe kuko nawe afite ibimwaro nubwo yihagararaho by’amafuti.abagabo benshi niko bateye barahemuka bakaba aribo barakara!!!gerageza ibyo nibyanga nzakubwira ikindi uzagerageza.

Subiza
Anne 10/06/2019 8:28 pm at 8:28 pm

buriya ntibwari ubwa mbere mwihorere wikomereze ubuzima ntumeiteho nawe azakwiginge kuko buriya nuzana nundi mukozi nawe bazaryamana buragusaba gusenga cyaneeee .

Subiza
Didi 11/06/2019 8:07 am at 8:07 am

Yeweee. ndababaye disi. first of all ndakeka uwo mugabo ari umuhehesi utanyurwa. icya kabiri ushobora kuba waritwaraga bitari neza mû bintu by’akabaliro. ikindi cya gatatu ushobora gusanga aho ari ubu ari kumwe niyo nshoreke ye. sa sa wowe niba umukunda muhamagare umubwire ko uzajya wihangana ntumwereke ko utsimbaraye. kuko n’ubundi utari wabimenya yarabikoraga. rero mucire bugufi ahubwo uzamenye ko ubana n’umuhehesi ariko mureke abana babone keya z’ababyeyi bombi.

Subiza
Mupenzi 11/06/2019 1:05 pm at 1:05 pm

umugabo wawe wamaze kubona mubanye umufata nabi cg nawe wifata nabi uti byararangiye narugezemo cg ukakimucunagurizamo, bituma acik’intege ,sentiments ziragabanuka,ahura n’umukozi bishimanye niko gutangira kuguc’inyuma. mwese nimuhure muganire kukibazo gihari umubwire agusabimbabazi kandi yihanire kureka,nawe wisuzume niba utarabaye intandaro y’ibyo bibazo. ubundi musubirane mwubake urugo rwanyu kuko ingo nyinshi zisenywa n’ubupfapfa bwaba nyirazo.

Subiza
Semeza 11/06/2019 9:21 pm at 9:21 pm

Sister boye kukubeshya hano murwanda abahehesi nibangahe?Wababara ?dore inama ya kigabo 1)mumyaka umaranye nawe umaze gusabwa nabagabo bafite ingo bang ahe?niba ali ntabo ubwo afite ukuli ko kuguca inyuma 2)Niba alibenshi bagusabye menya ko ali urwabose 3)wirukana umugore ngo yasambanye ukazana ufite abana batatu 4)none ngaho ute umugabo utangire uhangayike wenyine nabana yigaramiye kwa malaya ahubwo. rero mwihorere agaruke murugo umulinde ilibi.Imfizi ntikumirwa muhate urukondo wilinde intonganya .Naho umureke .

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!