bwiza.com
Ahabanza » Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe
Amakuru mu Rwanda

Umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda wafunguwe

U Rwanda rwafunguye by’agateganyo umupaka wa Gatuna hagati yarwo na Uganda wari umaze amezi atatu ufunze ku modoka nini zitwara imizigo, uyu niwo ukoreshwa cyane hagati y’ibihugu byombi.

Leta y’u Rwanda yafunze uyu mupaka ku modoka nini kuva tariki 28 z’ukwezi kwa Kabiri, n’ubwo hacyekwaga ko wafunzwe ku bw’ubushyamirane bwa politiki hagati y’ibihugu byombi bwari bufashe indi ntera, icyo gihe, u Rwanda rwatanze impamvu y’imirimo yo kuvugurura uyu mupaka.

Kuri iki cyumweru ikigo cy’u Gishinzwe Imisoro n’Amahoro cyasohoye itangazo rivuga ko uyu mupaka ufunguwe by’agateganyo kugeza tariki 22 z’ukwezi kwa Gatandatu.

Kivuga ko bikozwe kugira ngo “Harebwe ko imirimo yakozwe itabangamiye urujya n’uruza rw’amakamyo atwaye imizigo iremereye”. Rwanda Revenue Autority iti “Amakamyo atwaye imizigo iremereye yemerewe kwambukiranya umupaka wa Gatuna OSBP by’agateganyo kuva tariki 10/06 kugeza 22/06/2019”.

Gufunga uyu mupaka byatumye Uganda ishinja u Rwanda kwica amasezerano y’ubucuruzi agenga umuryango w’ibihugu bya Afurika y’Iburasirazuba avanaho imipaka ku bicuruzwa.

Ikigo cy’imisoro cya Uganda kivuga ko buri mwaka iki gihugu cyohereza mu Rwanda ibicuruzwa bifite nibura agaciro ka miliyari 319 z’amashilingi ya Uganda. Ni inshuro eshatu z’ibyo u Rwanda rwohereza muri Uganda.

Kuva uyu mupaka wafungwa ibicuruzwa bijya mu Rwanda bivuye muri Uganda byagabanutseho hejuru ya 70% nk’uko bivugwa na kiriya kigo, kuko imodoka zibitwara zasabwaga guca ku yindi mipaka.

U Rwanda rurega Uganda guhohotera abaturage barwo bageze ku butaka bwayo, Uganda yo ishinja u Rwanda kohereza intasi ku butaka bwayo hagamijwe guhungabanya umutekano.

BBC itangaza ko n’ubwo umupaka wa Gatuna ufunguwe ku modoka nini urujya n’uruza rw’abantu, cyane abanyarwanda baca ku mipaka y’ubutaka bajya muri Uganda rusa n’urwahagaze kugeza ubu, nyuma y’aho Guverinoma y’u Rwanda iburiye Abanyarwanda kudakomeza gukorera ingendo zigana muri Uganda.

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

gatare 10/06/2019 8:24 am at 8:24 am

Uganda n’U Rwanda ni ibihugu bivandimwe.Ntibikwiye guhangana cyangwa kurwana.Kandi byombi birahomba iyo byanganye.Ikindi kandi,Imana itubuza kwangana no kurwana,ikadusaba gukundana.Nibwo bukristu buzahesha abumvira Imana ubuzima bw’iteka.Tujye duharanira gushaka gukora ibyo Imana idusaba,tureke kuyibabaza.

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!