bwiza.com
Ahabanza » Abanyarwanda baracyaburirwa kutajya muri Uganda nyuma y’ifungurwa ry’Umupaka wa Gatuna by’agateganyo
Amakuru Politiki

Abanyarwanda baracyaburirwa kutajya muri Uganda nyuma y’ifungurwa ry’Umupaka wa Gatuna by’agateganyo

Minisiteri y’ububanyi n’amahanga iravuga ko umuburo ubuza Abanyarwanda kujya muri Uganda ukiriho nta kirahinduka k’uko byemezwa na minisitiri Dr Richard Sezibera.

Ibi bije nyuma y’aho ku Cyumweru hatangajwe ifungurwa ry’agateganyo ry’Umupaka wa Gatuna ku makamyo aremereye.

Mu kiganiro yahaye The New Times kuwa Mbere, Minisitiri Richard Sezibera yavuze ko umupaka wa Gatuna hagati y’u Rwanda na Uganda wafunguriwe amakamyo aremereye mu rwego rwo kugerageza umuhanda wari umaze iminsi wubakwa, ariko ko Abanyarwanda bagomba gukomeza kubahiriza umuburo bahawe ku mpamvu z’umutekano wabo.

Minisitiri Sezibera akaba yavuganaga n’iki kinyamakuru ari ku nteko ishinga amategeko nyuma yo kubonana n’abasenateri abasobanurira politiki ya leta yo guteza imbere ubucuruzi n’ishoramari.

Yagize ati:“Umuburo wo gukora ingendo ntabwo wahindutse. Umuburo wo gufata ingendo uvuga ko mugirwa inama yo kutajya muri Uganda. Ibyo ntabwo byahindutse,”

Mu ntangiriro za Werurwe, uyu mwaka, nibwo Guverinoma y’u Rwanda yagiriye Abanyarwanda inama yo kutajya muri Uganda kubera ko itari yizeye umutekano wabo muri iki gihugu.

Abanyarwanda batabwa muri yombi, bakorerwa iyicarubozo bakanatotezwa muri Uganda; iki ni ikibazo twagaragarije Uganda inshuro nyinshi ku nzego zitandukanye. Abadatawe muri yombi, abadatotejwe, n’abadafunzwe basubizwa iwabo ku mpamvu tutumva,” ibi ni ibyatangajwe na Minisitiri Sezibera muri Werurwe.

 

 

Izindi wakunda

1 Igitekerezo

Edmond Twahirwa 11/06/2019 9:40 pm at 9:40 pm

Minisiteri zose zagize uruhare mu ifungwa ry’umupaka wa Gatuna zaraduhombeje bikabije.
U Rwanda rwari rukwiye kwicara na Uganda rukisuzuna niba hari ibyo rushinja Uganda rukabivugira mu maso y’ababishinzwe ndetse Uganda nayo yaba ifite icyo ishinja uRwanda ikabwira abanyarwanda Bose tukemera cyangwa tugahakana.abanyarwanda ikosa twakora ukaribona ukaridushinja turemera tugasaba imbabazi.

None se abantu bo bazafungurirwa ryari?

Subiza

Tanga Igitekerezo

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!