bwiza.com
Ahabanza » Perezida Kagame ukubutse muri Gabon akomereje uruzinduko muri Nigeria
Amakuru Politiki

Perezida Kagame ukubutse muri Gabon akomereje uruzinduko muri Nigeria

Perezida Paul Kagame wari mu ruzinduko rw’akazi mu gihugu cya Gabon, kuva ku wa Mbere tariki ya 10 Kamena 2019, yakubutseyo yerekeza muri Nigeria. 

Nk’uko byatangajwe na Perezidansi y’u Rwanda, Perezida Kagame yageze i Abuja mu ruzinduko rw’iminsi ibiri, aho yitabiriye inama mpuzamahanga ku kurwanya ruswa ishamikiye ku Munsi wa Demokarasi (National Democracy Day Anti-Corruption Summit).

Ni inama iteganyijwe kuri uyu wa Kabiri tariki ya 11 Kamena 2019, iraganirwamo kurwanya ruswa, yateguwe na Komisiyo ishinzwe kurwanya ibyaha bimunga ubukungu bw’igihugu (EFCC) n’akanama gashinzwe gutegura ibirori byo kurahiza Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari.

Perezida wa Nigeria, Muhammadu Buhari na Perezida Kagame
Perezida Buhari yahaye ikaze Perezida Kahame n’abandi bayobozi mu nama ‘National Democracy Day Anti-Corruption Summit’

Biteganijwe ko Perezida Kagame agomba kuvuga ijambo ku rugendo rw’u Rwanda mu kurwanya ruswa, uru rugendo rukaba rwarafashije u Rwanda kuza ku mwanya wa gatatu muri Afurika, nk’urukataje mu kurwanya ruswa.

Perezida Kagame yakirwa ku kibiga cy’indege i Abuja

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!