bwiza.com
Ahabanza » RDC: Abayoboke ba UDPS bigabije inteko ishinga amategeko bamagana imyitwarire y’abadepite kuri perezida
Amakuru Politiki

RDC: Abayoboke ba UDPS bigabije inteko ishinga amategeko bamagana imyitwarire y’abadepite kuri perezida

Abayoboke babarirwa muri Magana b’ishyaka UDPS rya Perezida Felix Tshisekedi kuri uyu wa Mbere, itariki 10 Kamena mbere ya saa sita bateye ahakorera inteko ishinga amategeko bariye karungu bamagana ikiganirompaka giherutse kuhabera kuwa Gatanu w’icyumweru gishize ku igena rya perezida wa repubulika ry’abahagarariye Ibigo bya GECAMINES (La Générale des Carrières et des Mines ) na SNCC (Société nationale des Chemins de fer du Congo).

Abigaragambya basabaga inteko ishinga amategeko, umutwe w’abadepite, gusaba imbabazi no gufatira ibihano ntangarugero umudepite Charles Nawej Mundele, kubera kugaragaza kurakarira umukuru w’igihugu.

Aba bari bahuruye ari benshi baririmbaga indirimbo zishyigikira umukuru w’igihugu, Felix Tshisekedi, bibasira abagize inteko ishinga amategeko bose bageragezaga kugera ku nteko. Umwe mu badepite witwa Xavier Bonane Yanganzi imodoka ye ikaba yaratewe amabuye ubwo yageragezaga kwinjira mu nteko.

Iyi nkuru dukesha Radio Okapi irakomeza ivuga ko nubwo visi perezida w’inteko ishinga amategeko, Jean Marc Kabund, akaba na perezida w’agateganyo wa UDPS, yagerageje guhosha uwo mwuka mubi, abigaragambya bari biyemeje.

Uyu ariko kimwe n’abandi, akaba yarashyigikiye abavuga ko inteko ishinga amategeko idafite ububasha bwo kujya impaka ku bikorwa by’ubuyobozi byakozwe n’umukuru w’igihugu. Jean Marc Kabund nawe akaba yemera ko icyo kiganirompaka cyagaragaye nk’uburyo bwo kutishimira icyemezo cya perezida.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!