bwiza.com
Ahabanza » Rubavu: Abagore bane bakurikiranweho kuvunja amafaranga mu buryo butemewe
Amakuru Politiki

Rubavu: Abagore bane bakurikiranweho kuvunja amafaranga mu buryo butemewe

Ibi Polisi y’u Rwanda ibitangaje nyuma y’aho ifatiye abagore bane mu karere ka Rubavu mu murenge wa Gisenyi ahazwi nko kuri Petite Barriere bari kuvunjira abantu amafaranga mu buryo bunyuranyije n’amategeko, kuri uyu wa 09 Kamena 2019.

Abo bagore ni Uwineza Jeannette w’imyaka 39 y’amavuko wari ufite ibihumbi 212,500 by’amanyarwanda ni 5000 by’amanyekongo, undi ni Uwimana Félicité w’imyaka 31wari ufite ibihumbi 158,650 by’amanyekongo, Zaninka Vestine w’imyaka 32 afite ibihumbi 61550 bya Congo ndetse na Mukandutiye Angelique w’imyaka 38 afite ibihumbi 374,900 bya Congo n’ibihumbi 232,000 by’amanyarwanda.

Umuvugizi wa Polisi mu Ntara y’Iburengerazuba, Chief Inspector of Police (CIP) Innocent Gasasira yavuze ko aba bagore bafatiwe mu mukwabu wa kozwe na Polisi wo kurwanya no gukumira abakora umwuga w’ubuvunjayi mu buryo bunyuranyije n’amategeko.

Yagize ati “Nkuko Polisi y’u Rwanda ifite inshingano zo kurwanya no gukumira ibyaha bitaraba, ni muri ubwo buryo yakoze umukwabu wo gufata abakora umwuga wo kuvunjira abantu mu buryo butemewe kandi bakabikora ku giciro kinyuranye n’icyo banki nkuru y’igihugu(BNR) yashyizeho.”

Yakomeje avuga ko abo bagore bakimara gufatwa bahise bashyikirizwa Urwego rw’Igihugu rw’ubugenzacyaha(RIB) rukokorera kuri sitasiyo ya Polisi ya Gisenyi ngo bakurikiranwe ku cyaha bacyekwaho.

CIP Gasasira yavuze ko abakora umwuga w’ubuvunjayi baba abikorera ku giti cyabo, abakorana n’abafite ibiro n’amakompanyi bakora ako kazi mu buryo butazwi ko nta burenganzira bafite kandi ko bihanwa n’amategeko.

Yagize ati “Banki nkuru y’igihugu(BNR) niyo iha amabanki n’ibiro bivunja uburenganzira n’ibyangombwa byo gukora ibyo bikorwa ,mu gihe hari n’abandi babikora ariko babiherewe uburenganzira bitewe n’ubucuruzi bakora ndetse n’abo bakira.”

Yavuze ko Polisi ihora ikora umukwabu wo kurwanya abavunja mu buryo butemewe ndetse n’ubundi bucuruzi bufite aho buhuriye n’ikoreshwa ry’amafaranga mu buryo butemewe kugira ngo habeho kwirinda ihungabana ry’ubukungu n’iteshagaciro ry’ifaranga ry’u Rwanda.

CIP Gasasira akaba yagiriye inama abantu muri rusange kwirinda kujya kuvunjisha kuri bene abo bavunjayi kuko bataba bazwi na Banki nkuru y’igihugu bakaba bashobora no kubahangika bakabaha amiganano.

Yagize ati “N’ubwo hasanzwe hariho amategeko n’amabwiriza agenga ubu bucuruzi, ntibibuza ko hakiboneka abakivunja mu buryo butemewe n’amategeko ahanini bakorana n’ibiro by’ivunjisha nabyo bitemewe cyangwa abantu ku giti cyabo babikora mu buryo bwa magendu. Niyo mpamvu tugira inama ababavunjishaho kubirinda kuko bashobora no kubaha amafaranga atujuje ubuziranenge ahubwo ko bavunjishiriza ahemewe hazwi n’amategeko.”

Aba bagore nibahamwa n’icyaha bazahanwa n’ingingo ya 223 mu gitabo cy’itegeko riteganya ibyaha n’ibihano muri rusange ivuga ko umuntu wese, ku buryo ubwo ari bwo bwose, ucuruza cyangwa uvunja amafaranga y’Igihugu cyangwa amafaranga y’amahanga, mu buryo bunyuranyije n’amategeko, aba akoze icyaha. Iyo abihamijwe n’urukiko, ahanishwa igifungo kitari munsi y’amezi atandatu (6) ariko kitarenze imyaka ibiri (2) n’ihazabu y’amafaranga y’u Rwanda atari munsi y’ibihumbi magana abiri (200.000 FRW) ariko atarenze miliyoni eshatu (3.000.000 FRW) cyangwa kimwe gusa buri ibyo bihano.

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!