bwiza.com
Ahabanza » Sobanukirwa n’uburyo wa kwagura urukundo
Iyobokamana Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

Sobanukirwa n’uburyo wa kwagura urukundo

Soma 2 Yohani 1:6

“ Uru ni rwo rukundo: Ni uko tugenda dukurukiza amategeko ye. Itegeko ry’ Imana ngiri: ni uko tugendera mu urukundo nk’ uko mwigishijwe uhereye mbere na mbere.” Imana iravuga iti” kugira urukundo ni ukubahiriza amategeko yayo. Imana yagaragaje urukundo rwayo mubyo yarangije gukora kurusha uburyo yabigusobanurira mu magambo.

Yakweretse inzira wanyuramo kugirango urugire. Ushobora kumenya uburyo wakunda nkuko nayo ikunda. Mu kuguha ijambo ryayo. Imana yaguhaye urukundo rwayo mu uburyo bwose uko waba uri kose . Waba uri umukire cyangwa umukene, waba uri umuyobozi cyangwa uyoborwa, waba uri umuzungu cyangwa umwirabura.

Icyo twese dusabwa gukora ni uko twarukurikirana maze tukarugenderamo. Iyo ugize Yesu Kristo nk’ umwami wawe mu ubuzima bwawe uba uteye intambwe yambere yo kubaha. Urukundo rw’ Imana rwavukiye muri wowe. Iyo uteye intambwe yo kurwagura muri wowe, urwo rukundo ruhita rwigaragaza muri wowe.

Urukundo rukora nkuko rusunika imbaraga zarwo ukwizera uba ufite muri wowe. Nk’ ukwizera, urukundo rukora neza cyangwa rukura muri wowe bitewe no kumenya ijambo ry’ Imana. Guhinduka ugira urukundo biva mu ukwihana, guca bugufi no gushyira ijambo ry’ Imana mu ibikorwa atari ukuryumva gusa.Iyo ugenda utekereza ku ijambo ry’ Imana wumvise cyangwa inyigisho ngenda mbagezaho wisanga uri kwibera mu urukundo rw’ Imana mu mibereho yawe. Iyo ugendera muri rwo kandi ukayoborwa n’ amategeko ya Yesu, Imana igaragaza urukundo rwayo yashyize muri wowe.

Iri jambo murigezwaho kandi muritegurirwa n’Umukozi w’Imana, Rev./Ev. Eustache Nibintije, Umunyeshuri wa Patriots Bible University yo muri Leta Zunze Ubumwe za Amerika abinyujije muri Minisiteri ye y’ivugabutumwa yise “Nibintije Evangelical Ministries” yigisha ijambo ry’Imana nkuko Imana yamuhaye uyu muhamagaro ikamwuzuza ubwenge bwo kugira ngo agirire abantu benshi umumaro.

Imana iguhe umugisha….!

Nibintije Evangelical Ministries International (NEMI)

estachenib@yahoo.com

Tel +14128718098/ +14123265034(WhatsApp)

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!