bwiza.com
Ahabanza » Uganda iraburira abaturage bayo kudakoresha umupaka wa Gatuna
Politiki

Uganda iraburira abaturage bayo kudakoresha umupaka wa Gatuna

 

Igihugu cya Uganda kiraburira abaturage bacyo kudakoresha umupaka wa Gatuna . Ibi bije nyuma y’uko ejo hashize tariki ya 10 Kamena 2019 u Rwanda rwafunguye uyu mupaka by’agateganyo .

Muri Gashyantare uyu mwaka, nibwo u Rwanda rwafashe umwanzuro wo gufunga umupaka wa Gatuna uhuza u Rwanda na Uganda mu rwego rwo kuwuvugurura. Gusa Uganda yanenze icyi cyemezo ivuga ko ari impamvu za politiki zo kunaniza ubucuruzi bwa Uganda hanze y’igihugu.

Ku wa mbere tariki ya 10 Kamena 2019, Ikigo cy’imisoro n’amahoro mu Rwanda (RRA) cyatangaje ko umupaka wa Gatuna ufunguye by’agateganyo mu gihe cy’iminsi icumi mu rwego rwo kugerageza imirimo yo kuwuvugurura yakorwaga.

Ubwo yavugaga ku cyemezo u Rwanda rwafashe ,umuvugizi wa leta ya Uganda Ofwono Opondo yagiriye inama abaturage ba Uganda kudakoresha umupaka wa Gatuna. Yagize ati’’ Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse’’

Opondo yakomeje agira ati’’ Imodoka nini zitwaye ibicuruzwa zirakomeza kunyura mu misozi ya Mirama kuko tudashaka kubwira abantu ngo bahindukize imodoka zabo mu gihe bariya bavuga ko bafunguye umupaka iminsi icumi gusa . Nibakoreshe imodoka zabo nini mu gusuzuma ibyo bubatse’’

Abacuruzi ba Uganda bohereza ibicuruzwa mu Rwanda, bari bishimiye iki cyemezo cyo gufungura umupaka wa Gatuna kuko kunyura I Kagitumba birabahenda cyane.

Nk’uko tubikesha BBC, ikigo cy’imisoro cya Uganda gitangaza ko buri mwaka iki gihugu cyohereza ibicuruzwa mu Rwanda bifite agaciro ka miliyari 319 z’amashilingi ya Uganda . Ibi bicuruzwa bikaba ari inshuro eshatu z’ibyo u Rwanda rwohereza muri Uganda.

Ubuyobozi bwa Uganda bubujije abaturage babwo kunyura ku mupaka wa Gatuna, mu gihe n’u Rwanda rushishikariza abanyarwanda kutajya muri Uganda kubera impamvu z’umutekano mucye ku banyarwanda baba muri Uganda.

Nkurunziza Viateur @ Bwiza.com

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!