bwiza.com
Ahabanza » Umugore afunzwe akekwaho kugaburira umwana amaraso y’imihango ivanze n’intoryi
Amakuru

Umugore afunzwe akekwaho kugaburira umwana amaraso y’imihango ivanze n’intoryi

Polisi mu Karere ka Mukono yataye muri yombi umugore witwa Annet Namata ushinjwa kugaburira ku ngufu umwana w’umukobwa abereye muka se amaraso y’imihango ifanze n’intoryi.

Umugabo w’uyu mugore,  Unusu Lungu avuga ko yamenye iby’aya makuru abibwiwe n’abaturanyi batabaye uyu mwana warimo kugarura ibyo yari yariye.

Uyu mugore wavanze imihango n’ifunguro ry’umwana, abaturanyi bavuga ko bamutabaye adahari kuko ngo yari yagiye gufata insenene. Ku rundi ruhande, uyu mwana ntiyabashaga kuvuga ibyamubayeho gusa yatunze agatoki isahane yari yaririyeho.

Abaturanyi bahise babwira se w’umwana iby’iri sanganya. Ni  nyuma yo gutabara uyu mwana bakamuha  amazi ashyushye ndetse n’ibindi byakumira ingaruka mbi z’ibi bintu yari yagaburiwe.

Uyu mugore Namata yemera ko ibi byabayeho nk’uko Daily Monitor dukesha iyi nkuru ibitangaza gusa akavuga ko gushyira amaraso y’imihango mu ifunguro byakozwe n’uyu mwana.

Umugabo w’uyu mugore yabwiye polisi ati “ Yavanze amaraso n’intoryi. Yateye ubwoba umukobwa wanjye avuga ko ari bumwice natabirya. Nafashe isahane yariho ibiryo nyijyanira Namata [umugore we], musaba kurya aranga, avuga ko harimo amaraso.”

Lungu avuga ko umugore we yahunze akajya kwihisha akimara kumva ko iki kibazo cyageze mu nzego z’ubuyobozi.

Umuyobozi w’Inteko y’abaturage muri aka gace,  Sarah Namawejje,  yavuze ko Namata yemeye icyaha kandi agasaba imbabazi ubwo yahamagazwaga ngo agire icyo avuga ku byo ashinjwa.

Yavuze ko ibi yabitewe no kuba umugabo we, Lungu yita cyane ku mukobwa we.

Ati “  Yambwiye [Namata abwira Sarah]  ko umugabo we akunda umukobwa we cyane bigatuma amukubita buri munsi. Yambwiye ko inshuti ze ari zo zamugiriye inama mbi yo kugaburira umwana amaraso kugira ngo abure ubwenge.”

Umuyobozi wa Polisi mu Karere ka Mukono, Rogers Sseguya, avuga ko yamaze kugeza iki kibazo ku bashinzwe kurengera uburenganzira bw’umwana n’umuryango kugira ngo bite kuri uyu mwana.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!