bwiza.com
Ahabanza » Uncle Austin yavuze uwa kwambarira AMAG agereranyije n’uwa Özil
Imyidagaduro

Uncle Austin yavuze uwa kwambarira AMAG agereranyije n’uwa Özil

?????????????????????????????????????????????????????????

Umuhanzi akaba n’umunyamakuru Luwano Tosh uzwi nka Uncle Austin atangaza ko AMAG The Black yakwambarirwa na Perezida wa ASITAMORWA aramutse yongeye gukora ubukwe amugereranya na Özil wambariwe na Perezida wa Turukiya.

Umukinnyi wa Arsenal, Mezut Özil aherutse gukoresha ubukwe ariko yari yambariwe na Perezida wa Turkiya, Recep Tayyip Erdogan n’Umufasha we.

Mu kiganiro kuri Radiyo Kiss FM ku mugoroba wo kuwa 10 Kamena 2019, Uncle Austin mu gutanga igitekerezo cye kuri iyi ngingo, yavuze ko abasitari barutanwa ariko nk’umuraperi AMAG The Black yongeye gukora ubukwe yakwambarirwa n’umuyobozi wa koperative y’abamotari.

Ati “ Eeeeh, burya abasitari bararutanwa, wasanga nka Amag yongeye gukora ubukwe yakwambarirwa na Perezida wa ASITAMORWA.”

Perezida wa Turukiya, Tayyip Erdogan mu birori bya Özil 

N’ubwo Özil yambariwe na Perezida Tayyip, byamukuririye abanzi batari bacye iwabo mu Budage. Ku rundi ruhande, ibindi byamamare byakuriye ingofero uyu musore ku bwo kwambarirwa na Perezida.

Bwiza.com yagerageje kuvugisha AMAG The Black ngo agire icyo atubwira kuri iyi ngingo ariko ntibyadukundira.

 

Izindi wakunda

Bwiza.com
error: Alert: Ntabwo byemewe!!